skol
fortebet

Yolo The Qween yasabiye imbabazi umusore wamubwiye ko amukunda kurusha Imana

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umnyarwandakazi uvugisha benshi kubera uburanga n’ikimero afite wamenyekanye nka Yolo The Qween yasabiye imbabazi ku Mana umufana wamubwiye ko amukunda kurusha Imana ibyo yafashe nko kurengera.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukunze kugaragarizwa urukundo ku mbugankoranyambaga n’abantu batandukanye yaje gutungurwa n’uwamubwiye ko amukunda kurusha Imana ndetse anamusabira imbabazi.

Mu butumwa umufana uri mu bakurikira Yolo yamwandikiye yagize ati: “Iyo nkubonye, ntangira gutekereza ku ijuru mba numva naritashye.”

Uyu Yolo atifuje kugaragaza izina rye yakomeje abwira iyi nkumi y’ikimero ati: “Ibyo bituma ngukunda kurusha Imana, kuko ni wowe mwiza mu buzima bwanjye.”

Ni ubutumwa Yolo The Qween atakiriye neza nkuko nta muntu ushobora kwiyumvisha ko hari uwamukunda kurusha Imana by’akarusho bataziranye aboneraho kumusabira imbabazi.

Aho uyu mukobwa Yagize ati: “Ni ukuri abagabo mbavuyeho. Imana imubabarire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa