skol
fortebet

Yvan Buravan yahawe icyubahiro mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo Monique Seka

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Yvan Buravan yahawe icyubahiro mu gitaramo cya Kigali jazz Junction cyatumiwemo Mike Kayihura n’umunya-Côte d’Ivoire, Monique Séka, aho bataramiye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2022.

Sponsored Ad

Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abacyitabiriye abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe bijyanye n’amateka zibutsa abazibyinnye bakiri bato.

Mu gitaramo yakoreye i Kigali, Monique Séka yatunguye abari bitabiriye igitaramo cye maze aririmba mu Kinyarwanda ari nako anyuzamo agashayaya bya Kinyarwanda.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo MC Lion Manzi waje herekejwe n’itsinda rya Shauku Band ndetse n’umuhanzi Mike Kayihura wakiranwe urugwiro cyane yanzika mu muziki wa live aririmba indirimbo ze nyinshi.

Umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana yagarutsweho muro iki gitaramo ahabwa icyubaahiro.

Shauku Band ubwo bari bagiye kugera ku musozo w’umwanya bahawe bafashe umunota wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan baririmba indirimbo ye “Oya” bayisozanya na Lion Manzi wabunganiye bagira bati “Ruhukira mu mahoro Dushime Burabyo Yvan Buravan“.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa