skol
fortebet

Yvan Buravan yateguriwe ijoro ryo kumwibuka no kumusezeraho

Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana yateguriwe ijoro ryo kumwibuka ndetse no kumusezeraho.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kanama 2022 ni bwo inkuru y’incamugongo ko Yvan Buravan yitabye Imana yamenyekanye maze ishengura benshi cyane cyane abo mu muryango we.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022 ni bwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda ni mu gihe biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Uyu muhanzi n’ubundi wakomokaga mu muryango w’abahanzi barimo Masamba Intore, Jules Sentore n’abandi, bateguye umugoroba wo kwibuka uyu muhanzi uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 23 Kanama 2022.

Uyu muhango uzabera muri Camp Kigali. Ijoro ryo kumwibuka rizabanzirizwa n’umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yvan Buravan saa 17h kwinjira akaba ari ubuntu.

Ijoro ryo kumwibuka rizatangira saa 18h aho abahanzi bose bazaririmba, bazaririmba indirimbo za Buravan mu rwego rwo gukomeza kumwibuka no kumuzirikana.

Abahanzi batazaririmba na bo bakazaba bari mu yindi mirimo nko mu kuyobora abantu babereka aho bagomba kwicara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa