skol
fortebet

Zari Hassan yagizwe umwambasaderi w’ubukerarugendo wa Tanzaniya[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Zari Hassan ufitanye abana 2 n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz ,yagizwe Ambasaderi w’ubukerarugendo w’igihugu cya Tanzania.

Sponsored Ad

Zari umaze iminsi mu gihugu cya Tanzaniya ,aho yitabiriye inama yabereye mu nteko inshinga amategeko ya Tanzaniya yahuje ibyamamare n’abadepite bo muri Tanzaniya,baganira uburyo barushaho kumenyekanisha iki gihugu muruhando mpuzamahanga.

Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika Y’Epfo,yagiranye ibiganiro na Hon Minister Dr.Damas Ndumbalu,Minister of Natural Resources and Tourism, muri ibyo biganiro Zari yahise agirwa Ambasaderi w’ubukerarugendo no kumenyekanisha iki gihugu muruhando mpuzamahanga.

Mu masezerano yagiranye n’iyi minisiteri,harimo kumenyekanisha iki gihugu mu mahanga,gusura ahantu hatandukanye nyaburanga muri iki gihugu agafata amafoto akayasangiza abamukurikiora ndetse agashishikariza abanyamahanga kuza muri Tanzaniya.

Mu butumwa zari yashyize ku rukuta rwe rwa instagram yagize “Ati: “Ubu ndi ambasaderi w’ubukerarugendo muri Tanzaniya. Ndashimira Imana ku bw’imigisha yayo yose. ”

Yakomeje kandi ashimira Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo wo muri Tanzaniya Hon. Dr. Damas Ndumbalu ku mugirira ikizere gikomeye.
Ati”Ndabashimira amahirwe Hon Minisitiri Dr. Damas Ndumbalu n’itsinda ryose ”.

Ni ku nshuro ye ya kabiri agizwe umwambasaderi w’ubukerarugendo, kuko muri 2018 yari yagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo wo mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa