skol
fortebet

Zari yahishe itariki azakoreraho ubukwe inshuro ya Gatatu

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko we n’umukunzi we Shakib Lutaaya basezeranye imbere y’Idini ya Islam, Zari Hassan yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo indi mihango y’ubukwe bwabo izaba.
Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y’ibanze y’ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y’Epfo. Kuri ubu Zari w’abana 5 yavuze ko imihango y’ubukwe bwatambutse yagombaga kuba mu bwiru kandi yagenze uko babishakaga, ubu bakaba (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko we n’umukunzi we Shakib Lutaaya basezeranye imbere y’Idini ya Islam, Zari Hassan yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo indi mihango y’ubukwe bwabo izaba.

Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y’ibanze y’ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y’Epfo.

Kuri ubu Zari w’abana 5 yavuze ko imihango y’ubukwe bwatambutse yagombaga kuba mu bwiru kandi yagenze uko babishakaga, ubu bakaba barimo bategura ubukwe bwabo aho buzitabirwa n’abambaye imyeru (white wedding) kandi bukabera muri Uganda.

Ati “ubukwe bwacu bwari ibanga kandi byagenze nk’uko byari biteguye. Imana n’ibishaka mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzakora ubukwe bwacu aho ari ukwambara imyeru (white wedding). Twamaze guhitamo Uganda nk’aho buzabera bitewe n’ababyeyi bacu ko ari ho batuye.”

Zari kandi aherutse gutangaza ko Shakib yamuhaye igitabo cya ‘Quran’ nk’inkwano, ngo impamvu yayihisemo ni uko no yabasha kwigurira buri kimwe cyose ku Isi gishoboka.

Zari Hassan afite abana 5 barimo babatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo, Ivan Semwanga ndetse n’ababiri yabyaranye na Diamond Platnumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa