skol
fortebet

Zari yatunguye benshi ubwo yireguraga ku butumwa buherutse kujya hanze atuka Diamond ku isabukuru ye

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan yahakanye ko atigeze yandika ubutumwa ku mbuga nkoranyamabag atuka Diamond ku isabukuru ye nkuko byashyizwe hanze n’abantu ngo kuko atabona umwanya wo kumwifuriza isabukuru.

Sponsored Ad

Zari ukora ubucuruzi muri Afurika y’Epfo,aherutse kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ubwo byavugwaga ko yise Diamond “ipantaro”ku munsi w’isabukuru ye gusa we yabihakanye avuga ko ari abakoresha imbuga nkoranyambaga babihimbye ndetse atabona umwanya wo kwifuriza isabukuru abandi kandi we ari mu kwezi ko kwishimira iye.

Yagize ati “Uriya ni umwanda bakoze bahimbye,ikoranabuhanga ryakora buri kimwe muri iyi minsi.Nari nkiri mu birori byo kwishimira ukwezi navutsemo,ntabwo nari kubona umwanya wo kwifuriza isabukuru abandi.Nta mbabazi nsaba.”

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze ubutumwa bwagragazaga ko bwoherejwe na Zari bugira buti “Happy birthday mwanaume suruali”.Ijambo Suruali rikunze gukoreshwa n’abanya Tanzania bavuga ku muntu utagira icyo amaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa