skol
fortebet

Zari yavuze impano ikomeye yiteguye guha ababyeyi b’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushabitsi w’umunyamideli Zari Hassan, yatangaje ko yahuye n’ababyeyi b’umukunzi we Shakib Lutaaya, avuga ko yiteguye kubabyarira abuzukuru ku bw’amahitamo ye atitaye kubyo rubanda bamutekerezaho.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond banabanyeho nk’umugore n’umugabo aganira na Newsmen nyuma gato y’ikiganiro n’itangazamakuru gitegura ibirori ngarukamwaka by’abambaye imyenda yera bitegerejwe kuwa 22 Ukuboza 2022, yavuze ko yamaze guhura n’ababyeyi ba Shakib.

Ati:”Nahuye n’ababyeyi be, yanjyanye kubasura kandi bambereye beza nta na rimwe risa bigeze bashidikanya ku mubano wacu. Niteguye kubabyarira abuzukuru kubw’amahitamo yanjye, atari igitutu cya rubanda.”

Zari usanzwe ari nyina w’abana 5 unarusha imyaka igera kuri 12 Shakib, yanagarutse na none ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo avuga ko nta kibazo abibonamo.

Agira ati: “Kuki mutajya muvuga iyo abagabo bakundana n’abangavu b’imyaka 15? Mu kuri abagabo bakundana n’abangavu ariko ntimuvuga. Rero sinzi impamvu mwibaza kuri 42 na 30, ntabwo Shakib ari umwana gukundana na we nta kibazo kibirimo, kuko yarengeje imyaka 18 cyera cyane.”

Si ubwa mbere Zari avuze ko kuba arusha umukunzi we imyaka bidakwiye kubera abantu ikibazo n’umutwaro kuko umukunzi we ari umuntu mukuru kandi ufite ubwenge n’uburenganzira bwo guhitamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa