skol
fortebet

Zari yavuze ku mwana wa mukeba we Hamisa Mobeto

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutambukanyi w’umuririmbyi Diamond Platnumz ariwe Zari Hassan yatangaje ko kuba umwana Hamisa Mobeto yaravuze ko ntakosa ryabayeho kuko atariwe wateguye aho azavukira n’uko azakura.
Umunyamideli Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond ariko bibanza kugirwa ibanga kugeza ubwo uyu mukobwa yatangiye kwerekana amafoto y’ibihe byiza yagiranye n’uyu muhanzi wari ukomeje guhakana ko babyaranye.
Igihe cyarageze Diamond yemera ko yabyaranye na Hamisa Mobeto,ibintu byarakaje bikomeye umugore we Zari (...)

Sponsored Ad

Umutambukanyi w’umuririmbyi Diamond Platnumz ariwe Zari Hassan yatangaje ko kuba umwana Hamisa Mobeto yaravuze ko ntakosa ryabayeho kuko atariwe wateguye aho azavukira n’uko azakura.

Umunyamideli Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond ariko bibanza kugirwa ibanga kugeza ubwo uyu mukobwa yatangiye kwerekana amafoto y’ibihe byiza yagiranye n’uyu muhanzi wari ukomeje guhakana ko babyaranye.

Igihe cyarageze Diamond yemera ko yabyaranye na Hamisa Mobeto,ibintu byarakaje bikomeye umugore we Zari w’abana batanu.Uyu mugore yakunze kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye anandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza agahinda yatewe no kuba umugabo yaramuciye inyuma n’abagore b’igiciro gito kuri we.

Kuri ubu,uyu mugore uri mu gihugu cya Uganda aho ari mu myiteguro y’ibirori ngarukamwaka byitwa “Zari All White Party”, yavuze ko kuba umwana wavutse hagati y’umugabo we na Hamisa ntakosa yakoze.

Zari yabwiye Radio City ko nubwo atavuga rumwe na Hamisa ariko ko umwana we ntacyo bapfa kuko ari umuziranenge. Yagize ati:”Ibyabaye byarabaye.Uriya mwana ni umuziranenge ,ntiyigeze apanga kuvukira hano, yisanze yahageze gusa.”

Zari yahoze ari inshuti ikomeye ya hafi ya Hamisa Mobetto baza gushwana ubwo yamenyaga ko Mobetto yamuciye inyuma maze akabyarana umwana na Diamond.

Zari umugore w’abana batanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa