skol
fortebet

Zari Yihanije Mimi wamushinje kumwibira umugabo bavuze ko angana n’abana be

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Uganda Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, yasubije mugenzi we Nalule Shamirah Sembatya uzwi nka Mimi umushinja kumutwara
Shakib Lutaaya basigaye bakundana ko nta kindi agamije kitari ugushaka kumumenyekaniraho.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize ni bwo Mimi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Zari kumutwara Shakib Lutaaya uzwi nka
Shakib Cham.

Icyo gihe ibirego bye byari biherekejwe n’inyandiko zigaragaza ko we n’uriya musore bashyingiranwe muri 2016, ndetse mu mwaka wakurikiyeho
amwoherereza Visa kugira ngo amusange muri Amerika.

Muri 2016 by’umwihariko Mimi yifashishije ifoto ya Shakib ayigira imuranga ku rubuga rwe rwa Facebook, anatangaza ko uriya musore ari we
mukunzi we mushya.

Muri Werurwe umwaka ushize ni bwo Zari yatangiye kugaragara ari kumwe na Shakib Lutaaya, nyuma y’uko yari amaze gutandukana n’umunyamafaranga wo muri Afurika y’Epfo witwa GK Choppa.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga icyo gihe babanje gukeka ko Shakib Cham yaba ari umukozi we, gusa nyuma uyu mugore atangaza ku
mugaragaro ko ari umukunzi we. Kuva icyo gihe bombi ni ntatandukanwa.

Zari cyakora cyo nyuma yo gutangaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uriya musore bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwibasiye bavuga ko ari guteretana n’agasore Kangana n’imfura ye, gusa undi abasubiza ko Shakib ari mukuru bihagije.

Mimi ushinja Zari kumutwara uriya musore yagaragaje ko yavutse mu 1991; ibisobanura ko ari mu myaka 32 y’amavuko.

Mu mafoto aheruka gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Shakib, Zari yabajijwe n’umwe mu bafana niba ibyo gutwara Shakib ashinjwa na Mimi byaba ari byo.

Uyu mugore wahoze akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz yasubije ko "[Mimi] aba ashakisha uko yakwamamara."

Mu mpera za 2022 Zari yahuye n’abo mu muryango wa Shakib wari wagiye kumwerekana, gusa uyu musore na we bivugwa ko afite gahunda yo
guhura n’abo mu muryango wa Zari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa