skol
fortebet

Zimbabwe : Umukobwa w’uruhu rwera watorewe kuba Miss yaciye igikuba

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Zimbabwe , hatowe umu Miss umuzungukazi ku nshuro ya mbere mu mateka bituma benshi mu banyagihugu batangira kwamagana abari bagize akana nkemura mpaka .

Sponsored Ad

Mu ijoro ritangaje ry’ubwiza no guhatana,umunyamideli w’umuzungu Brooke Bruk-Jackson yaje gutsinda, yegukana ikamba rya Miss Universe Zimbabwe 2023 nyuma y’imyaka 22 iri rushanwa rihagaze.

Nyuma y’imyaka 22 mu gihugu cya Zimbabwe hagabamo amarushanwa y’ubwiza ya Miss, uyu mwaka wa 2023 iri rushanwa ryaragarutse gusa rizanamo agashya ko kwitabirwa n’umuzungu aba ari nawe wegukana ikamba.

Bwa mbere muri Zimbabwe hatowe Miss w’umuzungu

Ni mu birori byabereye i Hippodrome muri Braeside niho handitswe amateka adasanzwe aho umuzungukazi yambaye ikamba rya Miss w’igihugu cya Zimbabwe ku nshuro ya mbere.

Kwambikwa ikamba rya Brooke Bruk-Jackson nka Miss Universe Zimbabwe byateje impaka zikaze ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batabyishimiye.

Bamwe mu banegura amajwi bavuga ko guhitwamo kwe nk’uwatsindiye Miss Universe Zimbabwe 2023 byandujwe no kubogama ku ruhu. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Zimbabwe bagaragaje ko yabonye ikamba kuko ari umuzungu.

Aba banegura ibyavuye mu majwi bavuga ko Brooke Bruk-Jackson wambaye ikamba ahigitse abakobwa 10 bari bageze kuri final, bavuga ko atari akwiye kuko abashinzwe kujonjora (Jugdes Panel) bashyizemo amarangamutima ndetse no kuba ari umuzungu byabigizemo uruhare.

Bakomeza kandi bavuga ko nk’igihugu cy’abirabura cyari gikwiriye kugira Miss w’umwiraburakazi aho kugira Miss w’umuzungu akaba ariwe uhagararira igihugu mu bwiza. African Vibes yatangaje ko nyamara nubwo benshi banenze ibi, hari ababishimye bavuga ko Brooke Bruk-Jackson yari akwiriye iri kamba kuko yabashije kwitwara neza mu gusubiza ibibazo no kwitwara neza atambuka ku rubyiniro.

Daily Africa yo yatangaje ko benshi mu banya-Zimbabwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko abari bagize akanama nkempura mpaka muri aya marushanwa batari bafite ubunararibonye bwo guhitamo Miss dore ko uwari ubahagarariye witwa Simba Chinyemba ari umuherwe ufite kompanyi yitwa Kuvimba Mining House, usanzwe ukora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntaho asanzwe ahuriye n’amarushanwa y’ubwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa