skol
fortebet

Zimwe mu ndirimbo z’Abanyarwanda zabujijwe gucurangwa i Burundi

Yanditswe: Monday 24, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo zirimo iza Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Davis D ndetse n’abandi zagaritswe gucurangwa mu burundi ku busabe bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi gifite itangazamakuru mu nshingano aho kivuga ko amagambo yumvikana muri ibi bihangano ateye isoni.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2023 aho Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi yasabye radiyo na televiziyo zo muri iki gihugu kutazongera gucuranga zimwe mu ndirimbo avuga ko zirimo amagambo ateye isoni.

Mu ndirimbo zakumiriwe harimo iz’abahanzi b’Abanyarwanda zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.

Izi ziyongeraho Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.

Ibitekerezo

  • music zirimo ibiteye isoni zikwiye kwamaganwa muri EAC.

    Ahubwo zari zikwiye gucibwa burundu,bazihereye aho zihangirwa!#Rda and in EAC, ni akumiro kubona na Rwandan Radio and TVR izicuranga,bakanazerekana! I’ve chosen to not switch on #RTV&some Rwandan TV due to these nonsense songs. #Please Rwandan artists back on your culture and creativity.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa