skol
fortebet

Abafana ba Besiktas bakerereje umukino kubera igikorwa kidasanzwe bakoze [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Besiktas batumye umukino bari bagiye gukina na Antalyasport utangira utinze kubera ibipupe bajugunye mu kibuga ku bsinshi mu rwego rwo guha impano abana bato bagizweho ingaruka n’umutingito wibasiye Turkiya na Siriya.
Aba bafana babikoze nyuma y’aho imibare igaragaje ko abahitanwe n’iyi mitingito mu bihugu byombi basaga ibihumbi 50,000.
Ubwo umukino wari ugiye gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare,abafana bajugunye ibipupe byinshi cyane mu kibuga ndetse bari (...)

Sponsored Ad

Abafana ba Besiktas batumye umukino bari bagiye gukina na Antalyasport utangira utinze kubera ibipupe bajugunye mu kibuga ku bsinshi mu rwego rwo guha impano abana bato bagizweho ingaruka n’umutingito wibasiye Turkiya na Siriya.

Aba bafana babikoze nyuma y’aho imibare igaragaje ko abahitanwe n’iyi mitingito mu bihugu byombi basaga ibihumbi 50,000.

Ubwo umukino wari ugiye gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare,abafana bajugunye ibipupe byinshi cyane mu kibuga ndetse bari banitwaje ibyapa byinshi ku kibuga cya Besiktas cyitwa Vodafone Stadium.

Besiktas yashyize hanze itangazo rigira riti: "Abafana bacu bateguye umuhango usobanutse neza bise ’iki gipupe n’inshuti’ mu mukino mu rwego rwo guha imbaraga abana bato bagizweho ingaruka n’umutingito.

Abafana bajugunye mu kibuga za furari,ibipupe... mu guha impano abana bari mu duce twibasiwe n’umutingito."

Mu gutanga icyubahiro,abakinnyi ba Besiktas baje kwishyushya bambaye imipira yanditseho amazina y’imijyi yashegeshwe n’uyu mutingito ndetse na mbere y’umukino abafana bahaye amashyi abatabazi bakoze akazi gakomeye.

Amakipe yombi yarangije umukino anganyije 0-0.

Ibipupe abafana bajugunye mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa