skol
fortebet

Abafana ba Chelsea bakoze igikorwa kidasanzwe mu mukino batsinzwemo na Brentford

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea ikomeje kujya ahabi nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya kandi muri uyu mwaka w’imikino yarashoye miliyoni 600 z’amapawundi mu kugura abakinnyi.
Iyi kipe yaraye itsinzwe ibitego 2-0 na Brentford bituma abafana bakora ibidasanzwe bayivugiriza induru igice cya mbere kirangiye na nyuma y’umukino.
Aba bafana bavuzaga induru bavuga ko bashaka umutoza Pochettino bivugwa ko ari mu biganiro na Chelsea hanyuma Lampard utaratsinda akirukanwa.
Ibiri kuba kuri iyi kipe (...)

Ibiri kuba kuri iyi kipe byaherukaga ubwo yatozwaga na Glenn Hoddle mu 1993.

Benshi bemeza ko bikwiye kuyibaho kuko muri uyu mwaka wonyine imaze gutozwa n’abatoza bane batandukanye ndetse ba nyirayo bita ku gushora amafaranga mu kugura abakinnyi benshi aho kureba abakenewe.

Ibitego bya César Azpilicueta witsinze na Bryan Mbeumo nibyo byafashije Brentford gutsinda Chelsea,uba umukino wa gatanu itsinzwe ndetse n’uwa Gatanu Frank Lampard atsindwa nyuma yo guhabwa Chelsea.

Chelsea ntabwo izamanuka ariko ishobora kuba ikipe ya nyuma mu mujyi wa London muri shampiyona kuko iri ku rwego rwo hasi cyane.

Nyuma y’umukino,Frank Lampard yagize ati "Tugomba kurwana.Nta kibazo mfite ku bafana kuba bavugije induru.Ngomba kuvugira abakinnyi kubera ko nziko bakiri bato kandi bashaka kwitwara neza.

Nshyigikiye abakinnyi,ndabyumva abafana barababaye ariko ndi hano kubera impamvu."

Chelsea ifite umukino na Arsenal kuwa Kabiri ndetse amakipe yombi ntabwo ameze neza muri iyi minsi nubwo urwego rwa Arsenal ruri hejuru gato y’urwa Chelsea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa