skol
fortebet

Abafana ba Manchester United bigaragambirije ku kibuga cy’imyitozo basaba ikintu gikomeye

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Mata 2021, abafana b’ikipe ya Manchester United baramukiye ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe nkuru bafite ibyapa bisaba ba nyiri ikipe kuyivamo kubera umushinga wa European Super League bari bayishoyemo.

Sponsored Ad

Aba bafana bagera kuri 20 baje abakinnyi b’ikipe ya mbere batarahagera bose barangije bafunga aho kwinjirira bavuga ko badashaka umuryango wa ba “Glazers” waguze iyi kipe ya Manchester United.

Aba bafana bari bafite ibyapa byanditseho ngo “We decide when you play’, ’Glazers out’ n’ikindi cyanditseho ngo ’51% MUFC 20’.

Aba bafana bagaragaje ko barakariye umuryango wa Glazer kubera bafashe umwanzuro wo kujyana ikipe mu mushinga wa Super League wo kwikubira amafaranga yo mu mupira I Burayi.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yasohotse avugana n’aba bafana bigaragambije mu mahoro barangije barasohoka barataha.

Aba bafana binjiye mu kibuga cy’imyitozo imbere bifotoza bafashe ibi byapa byabo ariko ngo nta n’umwe wigeze afungwa nubwo Polisi yari yahamagawe.

Manchester United yasohoye itangazo rigira riti “Ahagana saa 9h00 za mu gitondo,itsinda ry’abafana ryinjiye ku kibuga cy’imyitozo.Abatoza bavuganye nabo.Inyubako zifite umutekano n’abo bafana bagiye.”

Kuva umuryango wa Glazers ukomoka muri US wafata United muri 2005,abafana bayo bakomeje kwigaragambya bavuga ko nta cyiza bazaniye ikipe uretse kuyishyira mu madeni ndetse no kuyisubiza inyuma mu mikinire nyuma yo kugenda kwa Sir Alex Ferguson.

Aba bafana noneho banze burundu uyu muryango nyuma yo kwemera gushyira ikipe muri Super League gusa wabasabye imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa