skol
fortebet

Abafana ba PSG batwitse imodoka kubera uburakari bwo kubura igikombe cya Champions League

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya PSG bari bateraniye imbere y’ibiro bya perezida ahitwa Champs-Elysees barakaye cyane ubwo bari bamaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Bayern Munich batwika imodoka.

Sponsored Ad

Amafoto y’izi modoka ziri kugurumana yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho umukino wari umaze kurangira abakinnyi ba PSG bari kurira ko nta gikombe batwaye.

Aba bafana bari bateraniye hamwe bashaka kureba uko ikipe yabo ikora amateka ikegukana igikombe cya mbere cya UEFA Champions League,bazabiranyijwe n’uburakari nyuma yo gutsindwa igitego 1-0,niko kwirara mu modoka barazitwika.

Amafoto yashyizwe hanze na Getty Images,yagaragaje aba bafana bari guteza urugomo aho batwitse imodoka 2 zari hafi aho ndetse na ba kizimyamoto bari gukora akazi.

Hari kandi bamwe mu bafana bateye ibintu byaka mu nyubako ya Champs-Elysees,n’abandi bakusanyije imyanda barayitwika kubera agahinda ko gutsindwa.

Nubwo leta y’Ubufaransa itemera ibikorwa byo guterana kw’abantu mu rwego rwo kwirinda Covid-19,abafana ba PSG bateraniye kuri Champs-Elysees ndetse n’inyuma ya stade ya Parc des Princes.

PSG yari igeze ku mukino wa nyuma,yahushije amahirwe menshi yagombaga gutuma yegukana igikombe ariko byarangiye itsinzwe na Bayern.

Mbappe na Neymar Jr bombi babonye uburyo bukomeye bwo kubona igitego ariko umunyezamu Neuer wari uhagaze neza ababera ibamba.

Ku munota wa 59 nibwo Kingsley Coman wazamukiye mu ishuri rya ruhago rya PSG yatsinze igitego n’umutwe ku mupira mwiza cyane yahawe na Joshua Kimmich.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa