skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bagaragaje umukinnyi batifuza mu ikipe yabo

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bataciwe intege no gutsindwa na Gasogi United,bagarutse gushyigikira ikipe yabo ikina na Interforce FC ariko bagaragaza ko Alseny Camara baguriwe nta mukinnyi urimo.

Sponsored Ad

Mu burakari bwinshi bwakurikiye uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo ibitego 4-0,aba bafana bagaragaje ko uyu Camara ntacyo azabamarira kuko n’uyu mukino wamunaniye mu buryo bugaragara.

Kuri uyu wa Kabiri,nyuma y’umukino abafana bashimye abakinnyi bose ariko banenga Alseny Camara.

Uyu rutahizamu yaje mu igeragezwa ariko ahita asinyishwa nubwo ntacyo yari yagaragaje mu myitozo.

Uyu mukinnyi yabanje kunanirwa umukino wa Gasogi United gusa benshi ntibabitindaho kubera ko Rayon Sports yose yari hasi cyane.

Mu biganiro abafana bagiranye na You Tube zitandukanye,bagaragaje uburakari, bavuga mu ijwi riranguruye ngo ’Camara ntawe dushaka’.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports yumvikanye agira ati "Uyu nguyu we bazamuhe n’itike yigendere.Ntabwo ari ku rwego..."

Undi ati " baradupfunyikiye,ntabwo ari sawa.Ntabwo tumwemera."

Rayon Sports yatsinze ibitego 4-0 Interforce FC byatsinzwe na Yousef Rharb Luvumbu Nziga ndetse na Mvuyekure Emmanuel Manou watsinze 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa