skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bamenye imvura y’amafaranga kuri rutahizamu Ojera wabashimishije [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Uganda, Joackim Ojera,yatahanye akanyamuneza nyuma y’aho ahawe akayabo k’amafaranga n’abakunzi ba Rayon Sports yahaye ibyishimo bisendereye.
Mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.
Rayon Sports yitwayemo neza itsinda ibitego 2-0 Etincelles FC bya Joackim Ojera ku munota wa 45 ndetse n’Umunya-Cameroun, Essomba Willy Onana ku munota wa 80.
Ojera yagaragaje ko ari kizigenza,kuko yazonze bikomeye abakinnyi ba Etincelles FC, (...)

Sponsored Ad

Umunya-Uganda, Joackim Ojera,yatahanye akanyamuneza nyuma y’aho ahawe akayabo k’amafaranga n’abakunzi ba Rayon Sports yahaye ibyishimo bisendereye.

Mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.

Rayon Sports yitwayemo neza itsinda ibitego 2-0 Etincelles FC bya Joackim Ojera ku munota wa 45 ndetse n’Umunya-Cameroun, Essomba Willy Onana ku munota wa 80.

Ojera yagaragaje ko ari kizigenza,kuko yazonze bikomeye abakinnyi ba Etincelles FC, bamukoreyeho amakosa menshi.

Abafana ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y’imikino irindwi yikurikiranya badatakaza, bashimishijwe n’iyi ntsinzi maze umukinnyi wabo, Joackim Ojera witwaye neza cyane muri uyu mukino, bamuhundagazaho akayabo k’amafaranga.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bamwe mu bafana bari buzuye ku ruzitiro rw’igice kidatwikiriye cya Stade ya Muhanga, bahamagaye izina Ojera, uyu musore yabwiwe na mugenzi we bakomoka hamwe Musa Esenu ko abafana bari kumuhamagara ku buryo yasubirayo akajya kubasuhuza.

Ojera yaje kubegera abasuhuza azi ko ari ibisanzwe, ari nabwo batangiraga kumujugunyira amafaranga.

Uyu musore yafashijwe kuyatoragura na mugenzi we Musa Esenu, Iranzi Bonheur ’Bob’, Umunyamakuru usanzwe ukora kuri YouTube Channel ya Rayon Sports ndetse n’abandi bafana ba Murera bari bamuri hafi.

Hashize akanya gato amafaranga amaze kuba menshi ni bwo umwe mu bafana ba Gikundiro yamuzaniye uruhago rwo kuyabikamo ari nako bakomeza gutoragura.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports ukora umwuga wo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Muhanga yashatse kumuha igare arizamura mu bafana ari nako avuga cyane mu ijwi rirenga ati "Ojera akira n’iri gare", gusa kuri Stade ntibyakunda ko uyu musore abona uko yaryakira.

Nyuma yo kuva ahadatwikiriye ha Stade ya Muhanga, Ojera na Esenu bambutse ikibuga bagana mu rwambariro, bageze mu myanya y’icyubahiro bahahuriye n’irindi tsinda ry’abafana bagaruye uyu musore, na bo bamuha andi mafaranga bamwereka ubwuzu bwinshi.

Gikundiro yarushwaga amanota ane na APR FC mbere y’uyu mukino,yatsinze uyu mukino hasigaramo inota rimwe gusa.

Joackim Ojera umaze gutsinda ibitego bibiri, yageze i Kigali tariki ya 31 Mutarama aje gukinira Rayon Sports yari ifite ikibazo mu busatirizi no gutsinda ibitego. Kuva yahagera, yahise atangira kubona umwanya ubanzamo ndetse yatangiye imikino yose uko ari irindwi. Rayon Sports yatsinzemo itanu, inganya ibiri.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 ikurikiye APR FC ya mbere na 46, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa karindwi na 34.









AMAFOTO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa