skol
fortebet

CECAFA yumvise agahinda k’abafana ba Rayon Sports ifata umwanzuro ukomeye ku biciro byo kwinjira ku ma Stade

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bagaragaje agahinda bari batewe n’uko ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwazamuye itike yo kwinjira ku mikino ikipe yabo yakinnye,bituma ifata umwanzuro wo kuyigabanya.

Sponsored Ad

Ibi byatangiye ku mukino wa TP Mazembe aho kwinjira kuri stade Amahoro byabaye ibihumbi 2000 FRW mu gihe indi mikino yari yabanje irimo uwa Heagan na Green Eagles,uwa APR FC na Proline byari igihumbi gusa.

Ntabwo abafana ba Rayon Sports n’abakunzi ba ruhago batinze kuri ibi biciro kuko bumvaga ko ariwo mukino ukomeye muri iri rushanwa gusa ibintu byaje gufata indi ntera ubwo abashinzwe amarushanwa ya CECAFA batangazaga ko kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Atlabara uyu munsi kuri stade ya Kigali ari ibihumbi 2000 FRW kandi imikino yose yabaye ejo hashize itike yari 1000FRW.

Impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe mu bafana ba Rayon Sports bamaze kwandikira umuyobozi wabo,Muhawenimana Jean Claude, bamusaba ko yageza iki kibazo ku buyobozi bakabakurikiranira impamvu.

Nyuma yo kumenya ko abafana ba Rayon Sports barakajwe n’ibi biciro,ubuyobozi bwa CECAFA bwafashe umwanzuro wo kubigabanya aho kwinjira mu mikino y’i Kigali ari 1000 FRW ahasigaye hose mu gihe mu ntara byabaye 500 FRW.

Ni ukuvuga ko kwinjira muri VIP ni 10,000 FRW,ahatwikiriye ni 3,000 FRW mu gihe ahasanzwe hose ari 1,000 FRW.Ku bibuga by’i Huye na Rubavu,kwinjira ni 500 FRW.


Abakunzi ba Rayon Sports barakariye CECAFA iri kuzamura amafaranga ku mikino yabo gusa

Imikino iteganyijwe uyu munsi

Amafoto: RWANDA MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa