skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bari mu rujijo kubera uburyo Umujyi wa Kigali wategetse ko baguramo amatike

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wandikiye Ferwafa uyimenyesha ko igomba kwibutsa Rayon Sports gukorana na kompanyi ya Urid Technologies isanzwe yishyuza amatike kuri stade.

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bamaze iminsi bishyura amatike ku kanyenyeri ka Rayon Sports FC ariko birangiye FERWAFA isabwe ko Rayon Sports ikoresha uburyo busanzweho bwa *939#.

Umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA bayimenyesha ko Rayon Sports yahawe Kigali Pele Stadium ngo bayikinireho, ariko basabwa kuzagurishiriza amatike kuri *939* ya Urid isanzwe igurishirizwaho amatike ya shampiyona.

Rayon Sports yamaze gutangira gushishikariza abafana kugura amatike bakoresheje *702#.

Ibi byateye urujijo k’ugomba kwishyuza umukino wa Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri

Benshi baribaza uko biragendekera abantu benshi bamaze kugura amatike mu buryo Rayon Sports yari yababwiye.

Iyi *939# ni nayo APR FC yakoresheje ubwo yagurishaga amatike bakiriye Pyramids muri CAF CL.

Gusa mu masezerano Urid yagiranye na FERWAFA muri 2022 abemerera kugurisha amatike ku mikino yateguwe na FERWAFA.

Nubwo Umujyi wa Kigali wasabye Rayon Sports gukoresha *939# ya URID mu mukino utateguwe na FERWAFA bivugwa ko Umujyi wa Kigali utajya wizera amafaranga berekwa na Rayon Sports bagurishije amatike.

Gusa muri uyu mwaka *702# yakoreshejwe ku mikino yabereye kuri KPS yateguwe na Rayon Sports haba uwa Vital’o, Gorilla na Rayon Day.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa