skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bishimiye Jules Ulimwengu bamuhundagazaho akayabo k’amafaranga nyuma yo kubatsindira Police FC [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0,bituma Jules Ulimwengu wagitsinze bamusaba kuzenguruka stade atoragura amafaranga bamuherezaga bari hejuru yayo.

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bakunda intsinzi cyane,bishimiye gutsinda ikipe y’abashinzwe umutekano igitego 1-0,niko guhundagazaho akayabo k’amafaranga Jules Ulimwengu wagitsinze ku munota wa 86 w’umukino.

Ubwo yari ageze mu rwambariro, Ulimwengu yahamagawe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports ngo agaruke bamushimire,niko gutangira kumuhereza inoti nyinshi cyane.

Guhera mu gice cya Stade Amahoro ahazwi nko mu icyenda kugeza muri 17, Ulimwengu yahazengurutse abafana bari hejuru basuka amafaranga hasi akagenda atoragura.

Ulimwengu yahawe amafaranga yuzura isengeri abakinnyi bambara mu myitozo ndetse no mu rukweto yari afite.

Nyuma y’umwanya munini Rayon Sports isatira Police FC ubutitsa,myugariro Irambona Eric yarenguye umupira usanga Jules Ulimwengu aho yari ahagaze mu rubuga rw’amahina,awukubita agatsinsino winjira mu izamu.

Aka gatsinsino ka Ulimwengu kahinduye byinshi,kuko katumye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo ikuyeho APR FC yari iwumazeho igihe kinini ndetse irahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe niramuka itsinze imikino 4 isigaye.



Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Mbega byiza weeee ,abafana nta kindi bari kumukorera ngo bamwereke ko atumye barara bishimye,oooh Rayon

    Rwose iki ni igikorwa kiza cyo kwishima.Gusa ndamusaba yuko mu rwego rwo "gushimira Imana",uyu musore ntazakoreshe aya mafaranga kujya kwishimisha mu bakobwa nkuko abandi ba Stars babigenza.Dushimira Imana twirinda gukora ibyo itubuza.Imana ihishiye abantu bayumvira Ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Ibi tubwira abantu bishingiye kuli Bible,ni ukuri,nubwo abashaka kubyumva ari bake.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu,isi ikaba paradizo izaturwa n’abantu bayumvira gusa.Soma Imigani 2:21,22.

    Banyita messi najye uwamunyerekaho nayamuhape

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa