skol
fortebet

Abafana ba Schalke 04 bakubise abakinnyi babo babahora kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Abafana ba Schalke O4 barakaye cyane ubwo iyi kipe yabo yamanukaga mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Arminia Bielefeld nayo itari ku rwego rwo hejuru.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri nibwo iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho ariko abafana bayo bananiwe kubyakira niko gutegerereza abakinnyi kuri Bisi barabatuka cyane hafi no kubakubita.

Amakuru avuga ko aba bafana bagera kuri 600 bari bariye karungu bateye amagi abakinnyi ndetse bamwe ngo babatera za Firewoks.

Abakinnyi ba Schalke barimo Sead Kolasinac na Shkodran Mustafi bakinaga muri Arsenal bari mu bibasiwe n’aba bafana.

Videwo yafatiwe kure yagaragaje abafana ba Schalke bari kwiruka ku bakinnyi ngo babagirire nabi ubwo barimo gusohoka muri Bisi.

Bamwe mu bakinnyi ba Schalke bakomeretse cyane ubwo baterwaga amagi na za Fireworks n’abafana bari bashaka kubagirira nabi.

Polisi yo mu gace ka Gelsenkirchen iyi kipe ya Schalke ibamo bavuze ko bai biteze ko abafana bashobora kuza kwitwara nabi ariko batari bazi ko barakorera abakinnyi urugomo nk’urwo bagaragaje.

Umukuru wa Polisi witwa Matthias Buscher yagize ati “Twari twiteze ko itsinda ry’abafana bari kugaragariza umujinya abakinnyi ikipe igarutse kuri stade,icyakora habaye urugomo rukabije.Abakinnyi 2 bakomeretse ndetse amagi na fireworks byatewe abakinnyi.

Ikipe ya Schalke yagize iti “Nubwo uburakari n’umujinya byumvikana kubera ko twagiye mu cyiciro cya kabiri,ariko ikipe ntiyakwihanganira ubugome bwo ku mubiri bwakorewe abakinnyi n’abatoza.

Ikipe yamaganye urwo rugomo kandi ishyigikiye abatoza.Iperereza kuri urwo rugomo rirakomeje.”

Hari hashize imyaka 33 iyi kipe itazi icyiciro cya kabiri ndetse mu myaka mike ishize yagiye igera kure muri Champions League mu myaka mike ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa