skol
fortebet

Abafana ba Valencia bateye amabuye bisi yari itwaye abakinnyi ba Barcelona bayimena ikirahuri (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Valencia ntibishimiye gusezererwa n’ikipe ya FC Barcelona mu mikino ya Copa del Rey aho bateye amabuye bisi yarimo abakinnyi b’iyi kipe, bayimena ikirahuri nubwo nta muntu wakomeretse. Abafana ba Valencia bamenye ikirahuri cy’imbere cya bisi ya FC Barcelona
Mu ijoro ryo ku wa Kane nibwo ikipe ya FC Barcelona yatsindiye Valencia ku kibuga cyayo Mestalla ibitego 2-0 bya Philippe Coutinho na Ivan Rakitic mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’umwami (Copa Del Rey),byatumye (...)

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Valencia ntibishimiye gusezererwa n’ikipe ya FC Barcelona mu mikino ya Copa del Rey aho bateye amabuye bisi yarimo abakinnyi b’iyi kipe, bayimena ikirahuri nubwo nta muntu wakomeretse.

Abafana ba Valencia bamenye ikirahuri cy’imbere cya bisi ya FC Barcelona

Mu ijoro ryo ku wa Kane nibwo ikipe ya FC Barcelona yatsindiye Valencia ku kibuga cyayo Mestalla ibitego 2-0 bya Philippe Coutinho na Ivan Rakitic mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’umwami (Copa Del Rey),byatumye abafana ba Valencia bagaragaza imyitwarire itari myiza aho nyuma y’umukino bahise bajya gutera amabuye imodoka yari itwaye abakinnyi ba FC Barcelona birangira bayimenye ikirahuri cy’imbere ndetse iyo hataza kuba imbaraga za polisi,aba bafana bari bariye karungu baba barakoze amahano arenze.

abafana bari bariye karungu

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana basaga ibihumbi 43, wafashije FC Barcelona kwerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Copa del Rey ishaka gutwara ku nshuro ya 30, nibasha gutsinda Sevilla FC.

Nyuma y’aya mahano,ubuyobozi bwa FC Barcelona bwatangaje ko nta mukinnyi cyangwa undi muntu wari muri iyi bisi wakomeretse nyuma y’aya mabuye batewe n’abafana ba Valencia ubwo bavaga kuri stade ya Mestalla.

Mu mikino yombi,ikipe ya FC Barcelona byarangiye itsinze Valencia ibitego 3-0, cyane ko mu mukino ubanza wabereye Camp Nou, FC Barcelona yatsinze Valencia igitego 1-0 cya Louis Suarez.

Messi ntiyoroheye ikipe ya Valencia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa