skol
fortebet

Abafana bo mu Misiri bafatiwe ibihano bikarishye kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Abafana bo mu Misiri bagera kuri 28 bamaze gukatirwa igifungo cy’umwaka kubera imyitwarire mibi bagaragaje kuri stade mu mukino ikipe ya Al Ahly yakinaga na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.
Urukiko rwo mu Misiri rwashinje aba bafana kwitwara nabi ubwo bambaraga udupira twanditseho amagambo yo kwibuka abafana 72 bapfiriye muri stade mu myaka 5 ishize,aho babashinje gutiza umurindi imyitwarire mibi bamwe mu bafana bapfuye icyo gihe bagaragaje.
Aba bafana 28 bashinjwe ko bashyigikiye imwe mu (...)

Sponsored Ad

Abafana bo mu Misiri bagera kuri 28 bamaze gukatirwa igifungo cy’umwaka kubera imyitwarire mibi bagaragaje kuri stade mu mukino ikipe ya Al Ahly yakinaga na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Urukiko rwo mu Misiri rwashinje aba bafana kwitwara nabi ubwo bambaraga udupira twanditseho amagambo yo kwibuka abafana 72 bapfiriye muri stade mu myaka 5 ishize,aho babashinje gutiza umurindi imyitwarire mibi bamwe mu bafana bapfuye icyo gihe bagaragaje.

Aba bafana 28 bashinjwe ko bashyigikiye imwe mu myitwarire yaranze bamwe mu bafana batumye benshi bapfira muri stade mu mwaka wa 2012.

Uru rupfu rw’abafana 72 rwabaye mu mwaka wa 2012 rwateje umwuka mubi mu Misiri,aho benshi bigaragambije ndetse bamagana Leta kubera kutita ku mutekano wo ku kibuga.

Remy Dusingizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa