skol
fortebet

Abagore 2 barwaniye ku kibuga cy’indege bapfa umugabo

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

Abagore babiri barwaniye ku kibuga cy’indege cyitwa Jose Cordova muri Colombia bapfa umugabo,aho umwe yahuye na mukeba we wari wararanye n’umugabo we ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize arafuha ahita atangira kumukurura umusatsi ndetse aramuniga.

Sponsored Ad

Ubwo aba bagore bahuriraga kuri kimwe mu bibuga by’indege cyo muri Columbia,umugore umwe yahise atangira gukurura mugenzi we,amushinja kumutwara umugabo ndetse atangira kumuniga abagenzi bareba baza gukizwa n’abashinzwe umutekano.

Aba bagore bakozanyijeho bapfa umugabo

Mu mashusho yafashwe na bamwe mu bagenzi,yagaragaje aba bagore bombi barwana ndetse umwe abwira mugenzi we ko natava ku mugabo we azamwica akajya muri gereza,undi amubwira ko umugabo we ari umubeshyi ndetse ari umuhehesi.

Icyatangaje benshi ni uko abashinzwe umutekano batinze kugera aho aba bagore barwaniraga cyane ko aba bagore bakozanyijeho umwanya munini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa