skol
fortebet

Abagore b’abakinnyi n’abahoze bakina bakize cyane kurusha abandi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021

Sponsored Ad

Nkuko benshi babizi,umupira w’amaguru ni kimwe mu birombe biri kuvamo amafaranga menshi cyane ariyo mpamvu benshi mu bawubamo ukomeje kubakiza no kubahindurira ubuzima.

Sponsored Ad

Nubwo iyo uvuze amafaranga yo mu mupira w’amaguru benshi bumva abakinnyi ariko n’abagore babo cyangwa se abakunzi babo nabo bayoragura akayabo kava muri uru ruganda ariyo mpamvu bamwe babaye abaherwe bafite amazina akomeye.

Ikinyamakuru The Sun cyashyize hanze hanze urutonde rw’abagore b’abakinnyi 10 bakize kurusha abandi ku isi.

1. VICTORIA BECKHAM, £360M

Uyu n’umugore wa David Beckham wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United,Real Madrid,PSG n’ayandi menshi.

Victoria yatangiye gushabikira mu muziki aho guhera muri za 90 yari mu itsinda rya Spice Girls ryatitije umuziki w’abongereza no ku isi muri rusange ariko riza gusenyuka.

Victoria w’imyaka 46yahise yinjira mu ruganda rwo guhanga imideli no gucuruza imyenda byamwinjirije akayabo kenshi gusa mu minsi ishize aherutse guhomba asaga miliyoni 15 z’amapawundi kubera icyorezo cya covid-19.

2. SHAKIRA, £220M


Uyu mugore wa myugariro Gerrard Pique ukinira FC Barcelona arazwi cyane mu muziki by’umwihariko mu ndirimbo Hips Don’t Lie,Waka Waka n’izindi.

Shakira w’imyaka 44 atunze miliyoni 220 z’amapawundi ndetse umutungo we uruta uw’umugabo we Pique kuko amurusha miliyoni 30 zose z’amapawundi.

Shakira amaze kugurisha kopi miliyoni 80 z’indirimbo ze ndetse niwe mugore ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo wacuruje indirimbo nyinshi.

3. COLEEN ROONEY, £14M

Uyu n’umugore w’uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United,Everton n’izindi usanzwe nawe ari umushabitsi kuko yandika inkuru z’imideli mu kinyamakuru OK!na Closer,ndetse hari campeign yakoze zamwinjirije akayabo ndetse uyu mugore yandika inkuru z’abana.

4. GEORGINA RODRIGUEZ, £7M

Uyu niwe mukunzi w’umukinnyi ukunzwe cyane kurusha abandi muri iki gihe kuko nyuma yo gukundana na Cristiano Ronaldo muri 2016,uyu Georgina afite abamukurikira basaga miliyoni 24 kuri Instagram.

Uyu munyamideli w’umunya Espagne w’imyaka 27 yabyaranye na CR7 umwana w’umukobwa ndetse kuri ubu ari kwinjiza akayabo muri uyu mwuga we aho akorana na Yamamay akanacuruza amafoto ye ku binyamakuru nka Nova Gente, Lux, VIP, Women’s Health,na LOVE.

Uyu nawe yashinze iduka rye ry’imyenda yise OM by G

5. PERRIE EDWARDS, £6M

Uyu muhanzikazi w’imyaka 27 uririmba injyana ya Pop mu itsinda rya Little Mix ,akundana n’umukinnyi wa Liverpool,Alex Oxlade-Chamberlain

6. CHRISTINE LAMPARD, £5M

Uyu mugore w’uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea n’umutoza wayo,Frank Lampard,nawe n’umukire kuko uyu asanzwe ari umunyamakuru aho akora ibiganiro bitandukanye.

7. ORIANA SABATINI, £4M

Oriana n’umuhanzikazi ukomeye muri Argentina ndetse n’umukunzi wa rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Paulo Dybala.Uyu agereranywa n’umuhanzikazi Katy Perry uzwi muri US.

8. WANDA ICARDI, £3M

Uyu mugore w’imyaka 34 ushinjwa imyitwarire idahwitse n’umushabitsi yaba kuri za Televiziyo,mu kumurika imideli ndetse niwe ugurisha umugabo we Mauro Icardi n’abandi bakinnyi.

9. ABBEY CLANCY, £2.5M

Uyu mugore w’imyaka 35 n’umukunzi wa rutahizamu Peter Crouch wanyuze mu makipe nka Liverpool,Tottenham,Stoke n’izindi zitandukanye.

10. HELEN FLANAGAN, £2M

Uyu n’umugore w’umukinnyi Scott Sinclair guhera muri 2009.Scott azwi mu makipe nka Swansea,Celtic n’ayandi atandukanye.Asanzwe akina amafilimi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa