skol
fortebet

Abaguze ikipe ya Arsenal biyemeje guhangana n’abafana bayo bashaka kubirukana ku ngufu

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Arsenal bamaze iminsi basaba ko umuherwe Stan Kroenke n’umuryango we bava mu ikipe yabo ariko umwe mu bagize uyu munyango yavuze ko nta gahunda bafite yo kuyivamo.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Arsenal witwa Josh Kroenke yabwiye aba bafana ko nta gahunda umuryango we ufite yo kugurisha ikipe ya Arsenal.

Ibi uyu muhungu w’umuherwe Stan Kroenke yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abafana cyabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga yakoze ari kumwe n’ushinzwe iyi kipe witwa Vinai Venkatesham.

Uyu Josh yavuze ko bumvise ubusabe bw’abafana bemera kwikura mu mushinga wa European Super League wanzwe na benshi kubera ubwikunde bwari buwurimo.

Ubwo umwe mu bafana ba Arsenal yahamagaraga Josh amubwira arakaye ko atewe isoni no kuba umukunzi wayo,Josh yamusubije ati “Ndumva ibyo uvuga.Ubwo uyu mushinga wafataga wazanwaga twaribajije tuti “Ikibi ni Super League cyangwa ni Super League itarimo Arsenal?.Icytugoye kurusha ibindi n’ugushyira ku munzani.Twumvise ko Super League itarimo Arsenal byaba ari ikosa.Twaketse ko abafana bacu ku isi yose bakwishimira guhora bareba Arsenal ihura na Barcelona.

Ndacyizeye neza ko tugifite ubushobozi bwo kuzuza inshingano zacu nk’abayobozi ba Arsenal.

Tuzayigurisha ryari?,Ntabwo nshaka gusubiza iki kibazo kuko nta gahunda dufite yo kuyigurisha.”

Hari amakuru avuga ko abafana ba Arsenal bari gutegura imyigaragambyo yo kwirukana uyu muryango wa Kroenke mu ikipe yabo kuko wabasubije inyuma mu gushaka ibikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa