skol
fortebet

Abakekwaho gukorera irondaruhu Vinicius Junior batangiye gutabwa muri yombi

Yanditswe: Wednesday 24, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki 23, Polisi yo mu Mujyi wa Madrid yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho ibikorwa by’irondaruhu byakorewe Umunya-Bresil ukinira Real Madrid, Vinicius Junior.

Sponsored Ad

Batatu muri aba bakekwaho ibi bikorwa bakoreye kuri Mestala Stadium ubwo FC Valence yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023.

Abandi bane bakekwaho gukora ibi bikorwa bakoze muri Mutarama 2023 nyuma yo kubamba ikibumbano cyambaye umupira w’uyu mukinnyi iruhande rw’ikiraro cyegereye ikibuga cy’imyitozo cya Real Madrid.

Ibi bikorwa byababaje cyane Vinicius n’abakunzi benshi ba ruhago ku isi cyane cyane abakinnyi bagenzi be bafite uruhu rwirabura, amakipe atandukanye yashyigikiye uyu mukinnyi, abanyapolitiki barimo na Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva. Aba bosore bahumurizaga mugenzi wabo ndetse bamwereka ko bifatanyije na we ndetse banenga uburyo Federation y’umupira w’amaguru muri Espagne ihembera ibi bikorwa.

Mu mukino wo ku Cyumweru wahagaze iminota 10 igihe Vinicius yerekanaga umufana wari uri inyuma y’izamu wamukoreraga ibikorwa by’irondaruhu mu gihe amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abafana bamukorera ibi bikorwa haba mbere no mu mukino hagati.

Amatara acanira ikibumbano cya Yesu kiri mu mujyi wa Rio de Janeiro yazimijwe isaha yose, mu buryo bwo kwereka Vinicius ko Abanya-Bresil bifatanyije na we muri aka gahinda.

Mu magambo Vinicius yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru nyuma y’umukino Real Madid yatsinzwemo na FC Valence yagize ati” Irondaruhu rirasanzwe muri Shampiyona ya Espagne, Shampiyona yari igizwe n’abakinnyi bakomeye nka Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uyu munsi igizwe n’abarondaruhu.’’

Ibitekerezo

  • Mwiriwe nez ch ibibintu rero birakabije muri esipain bakore ibishoboka byose abo bantu bahanwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa