skol
fortebet

Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda bamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 9 aho izaba kuva ku I taliki ya 12 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2017. Nyuma y’ibyumweru bitatu bari bamaze mu mwiherero mu Kigo cya Africa Rising Cycling Center giherereye i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru,umutoza Sterling Magnell afatanyije n’abatoza b’amakipe nka Club Benediction yo mu karere ka Rubavu na Les Amis (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 9 aho izaba kuva ku I taliki ya 12 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2017.

Nyuma y’ibyumweru bitatu bari bamaze mu mwiherero mu Kigo cya Africa Rising Cycling Center giherereye i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru,umutoza Sterling Magnell afatanyije n’abatoza b’amakipe nka Club Benediction yo mu karere ka Rubavu na Les Amis Sportifs yo mu karere ka Rwamagana,bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 15 muri 28 bari bamaze iminsi muri uyu mwiherero.

Abakinnyi batoranyijwe:
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda)
:Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude, Byukusenge Patrick, Ukiniwabo René Jean Paul na Munyaneza Didier.
Club Benediction : Uwizeyimana Bonaventure, Gasore Hategeka, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric na Nizeyimana Alexis.

Les Amis Sportifs de Rwamagana: Hakiruwizeye Samuel, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Jimmy Uwingeneye na Tuyishimire Ephraim.

Nyuma yo gukina amasiganwa abiri mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo kwimenyerezaimihanda Tour du Rwanda izanyuramo, aba basore bagiye gukomeza imyitozo cyane ko hasigaye iminsi mike ngo iri rushanwa ritangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa