skol
fortebet

Abakinnyi 41 batarimo Abouba Sibomana na Rwatubyaye nibo bahamagawe mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu cyumba cy’inama cya FERWAFA habereye inama hagati y’abanyamakuru n’umutoza w’ikipe y’igihugu nabo bafatanyije aka kazi, mu rwego rwo gusobanura gahunda y’ikipe y’igihugu ndetse no kugaragaza bamwe mu bakinnyi batoranyijwe gutangira igeragezwa kugira ngo hazaboneke abakinnyi bazatangira umwiherero muri Gucurasi uyu mwaka.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey atangaza ko mu byumweru bibiri bishize yahuye inshuro 3 n’abo bafatanyijwe iyi mirimo bagatoranya (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu cyumba cy’inama cya FERWAFA habereye inama hagati y’abanyamakuru n’umutoza w’ikipe y’igihugu nabo bafatanyije aka kazi, mu rwego rwo gusobanura gahunda y’ikipe y’igihugu ndetse no kugaragaza bamwe mu bakinnyi batoranyijwe gutangira igeragezwa kugira ngo hazaboneke abakinnyi bazatangira umwiherero muri Gucurasi uyu mwaka.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey atangaza ko mu byumweru bibiri bishize yahuye inshuro 3 n’abo bafatanyijwe iyi mirimo bagatoranya abakinnyi 41 bagomba gukora ikizamini cy’umubiri(Physical fitness) kugira ngo igihe cy’umwiherero kizagere bazi neza abakinnyi bari kumwe.

Ati“ Twakoze inama 3 muri ibi byumweru 2 bishize nabo mfatanyije nabo dukorana, twatoranyije abakinnyi bakina hano mu Rwanda, mu cyumweru gitataha kuwa Gatatu no kuwa Kane bazakora ikizamini cya physical fitness kugira ngo turebe uko bahagaze ubundi tuvugane n’amakipe yabo uburyo uburyo abakinnyi bazamura urwego rwabo rwa fitness.”

Hatoranyijwe abakinnyi bagera kuri 41 baturuka mu makipe 10 muri 16 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC niyo ifitemo abakinnyi benshi kuko ifite 11, Rayon Sports 7, Police na AS Kigali zifitemo 6.

Dore urutonde rw’abakinnyi batoranyijwe

APR FC

Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djahad, Nkinzingabo Fiston, Sibomana Patrick na Nshimiyimana Amran.

Rayon Sports: Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier, Munezero Fiston, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Ndayishimiye Eric bakame.

Police FC: Mpozembizi Mohammed, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Muvandimwe Jean Marie, Usengimana Danny na Nzarora Marcel.

Mukura Victory Sports: Niyonzima Ally na Habimana Yussuf

Musanze FC: Niyonkur Ramadhan, Hakizimana Francois

Bugesera FC: Rucogoza Aimable, Iradukunda Bertrand, Nzabanita David na Kwizera Olivier

AS Kigali: Ndahinduka Michel, Kayumba Soter , Bishira Latif, Murengezi Rodrigue, Mububyi Bernabe na Iradukunda Eric.

Pepiniere FC: Mugisha Gilbert na Nsabimana Jean de Dieu

[Espoir FC: Mbogo Ally.

Abouba na Rwatubyaye bakinira ikipe ya Rayon Sports ni ba myugariro batagaragaye kuri uru rutonde bitewe n’ikibazo cy’imvune.

Aba bkinnyi uko ari 41 biteganyijwe ko bazakora ikizamini cy’umubiri cyo gupima imbaraga bafite(physical fitness) bazakora mu cyumweru gitaha bakaba bazabapima umutima ndetse na speed(Umuvuduko wabo), abazitsindwa bazongera bagisubiremo tariki ya 25 Gisurasi 2017 maze kuri 26 Gicurasi 2017 hatangazwe urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 23 bazakora umwiherero n’ikipe y’igihugu guhera tariki ya 29 Gicurasi 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa