skol
fortebet

Abakinnyi 5 bazaba bagize Team Rwanda na Benediction muri Tour du Rwanda 2021 bamenyekanye [Yavuguruwe]

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Harabura iminsi 2 gusa kugira ngo Tour du Rwanda 2021 itangire aho izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yo mu Rwanda arangajwe imbere n’iyi Team Rwanda irimo abakinnyi 2 batwaye Tour du Rwanda.

Sponsored Ad

Iyi Tour du Rwanda izaba igizwe n’ibirometero 913.3 igiye kuba ku nshuro ya 13 ariko igiye kuba ku nshuro ya 3 kuva yashyirwa kuri 2.1 na UCI.

Abakinnyi 5 bazakinira Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021:

1.Uhiriwe Byiza Rénus
2. Mugisha Samuel
3. Jean Bosco Nsengimana
4. Gahemba Bernabé
5. Muhoza Eric

Abakinnyi 5 bazakinira Benediction Ignite muri Tour du Rwanda 2021:

1.ARERUYA Joseph
2.MUNYANEZA Didier
3.BYUKUSENGE Patrick
4.MANIZABAYO Eric
5.UWIDUHAYE Paul

Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 28 niwe nararibonye kurusha abandi mu bagize Team Rwanda.Aite ubuhanga mu kuzamuka, yegukanye Tour du Rwanda 2015 ndetse n’umwe mu banyarwanda bakina imbere mu gihugu,bahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza.Biramutse bimukundiye akaza muri iri rushanwa ahagaze neza yakwereka abanyarwanda ibirori bidasanzwe.

Nsengimana Jean Bosco ni umukinnyi uhorana inyota yo gutsinda ndetse ntiyahwemye kwerekana ko agifite byinshi byo guha umukino wo gusiganwa ku magare.

Nsengimana ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Afurika kuko yatwaye agace muri Tour du Cameroon 2016,no muri Grand prix Chantal Biya ndetse aba uwa kane ku rutonde rusange muri Meles Zenawi for green development.

Mugisha Samuel nawe n’umuhanga mu kuzamuka imisozi ndetse nawe yifitemo ubushobozi bwo kugumana umwenda w’umuhondo igihe cyose awufashe ku buryo twakwitega ko azabiza icyuya bagenzi be bazakinana muri Tour du Rwanda 2021.

Mugisha Samuel wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018 ka Kigali-Huye ku ntera ya kilometero 120.5, tariki ya 6 Kanama 2018,yabashije kugumana umwenda w’umuhondo iminsi yose y’isiganwa birangira yegukanye iri rushanwa.

Mugisha yamamaye cyane muri Tour du Rwanda 2016,ubwo yegukanaga umwenda w’ahazamuka yigaranzuye abanya Eritrea bari barawugize uwabo, yegukanye agace ka 3 muri Tour de l’Espoir 2018,yegukana umwanya wa 15 ku rutonde rusange rwa La Tropicale Amissa Bongo 2019 n’andi marushanwa.

Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko yimurirwa tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro yayo ya 13 igiye kuba kuva ibaye mpuzamahanga, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yo mu Rwanda.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe ane y’ibihugu

• Team Rwanda

• Team Eritrea

• Team Algeria

• Team Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams

• Benediction Ignite/Rwanda

• SACA/Rwanda

• Pro-Touch/USA

• Bike Aid/yo mu Budage

• TSG TERENGGANU /Malaysie

• Medellin/Colombia

• Tarteletto-Isorex/U Bubiligi

• Wildlife Generation Pro Cycling

Amakipe y’ababigize umwuga

• Total Direct Energie/France

• Team B&B Hotels/France

• Androni Giocatolli Sidermec/Italie

Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams

• Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

• Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

• Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

• Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

• Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

• Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

• Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

• Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

• Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa