skol
fortebet

Abakinnyi b’Amavubi bakoze imyitozo ibanziriza umukino mu mvura nyinshi

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’Amavubi batozwa na Frank Trosten bakoze imyitozo ya nyuma muri Madagascar bitegura umukino urabahuza na Botswana kuri uyu wa gatanu mu mvura nyinshi.

Sponsored Ad

Imyitozo ya nyuma yakorewe ku kibuga cy’ubwatsi karemano kuko na Stade ya Mahamasina Municipal Stadium ari ubwatsi.

Uyu mukino uzaba saa 15H00 z’amanywa aho abakinnyi b’Amavubi biyemeje kuwutsinda cyane ko badaheruka gutsindwa.

Nyuma yo gukora imyitozo ya mbere muri Madagascar, Frank Spittler yavuze ko abakinnyi bose yahamagaye bahageze kandi ubu akaba anyuzwe n’urwego bariho.

Ati "Ikipe ubu iruzuye kandi ndabyishimiye, nkurikije ibyo mbona mu myitozo bazamuye urwego, muri uyu mwanya ndanyuzwe rwose.

Ikintu bagomba kumenya, amezi 4 tutabonana bisaba igihe kugira ngo njye n’abakinnyi duhuze ugereranyije n’amakipe ya bo bakinira, biratandukanye, wenda ni ibitekerezo bitandukanye n’abakinnyi batandukanye ariko uyu munsi ndishimye bitewe n’ibyo nabonye."

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe, Amavubi azakina na Botswana ni mu gihe tariki ya 25 Werurwe 2024 izakina na Madagascar, ni imikino yombi izabera muri Madagascar.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa