skol
fortebet

Abakinnyi b’Amavubi bazakina na Senegal bamenyekanye

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Gérard Buscher, yahamagaye abakinnyi azifashisha akina umukino wa nyuma mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika na Senegal, uzabera i Huye.

Sponsored Ad

Umutoza w’Agateganyo w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Gérard Buscher, yahamagaye abakinnyi 25 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura umukino u Rwanda ruzakiramo Sénégal tariki ya 9 Nzeri kuri Stade ya Huye ubwo hazaba hasozwa imikino yo gushaka itike ya CAN 2023.

Mu bakinnyi bahamagawe ntiharimo Mitima Isaac,Ngendahimana Eric,Kalisa Rashid ba Rayon Sports,Niyonzima Olivier Seif n’abandi.

Mu bahamagawe harimo abadahagaze neza nka Hakizimana Muhadjiri n’abandi batandukanye mu gihe hari amazina akomeye yirengagijwe.

Mu bahamagawe,abakinnyi 7 bakina hanze y’u Rwanda mu gihe Nshimiyimana Yunusu, yahamagawe bwa mbere.

Rutahizamu Byiringiro Lague na Kimenyi Yves bahamagawe nyuma y’igihe bataboneka.

Iyi kipe izakina na Senegal nayo yahamagaye ikipe ya kabiri gusa ntacyo uyu mukino umaze kuko Amavubi yamaze gusezererwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa