Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Gérard Buscher, yahamagaye abakinnyi azifashisha akina umukino wa nyuma mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika na Senegal, uzabera i Huye.
Umutoza w’Agateganyo w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Gérard Buscher, yahamagaye abakinnyi 25 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura umukino u Rwanda ruzakiramo Sénégal tariki ya 9 Nzeri kuri Stade ya Huye ubwo hazaba hasozwa imikino yo gushaka itike ya CAN 2023.
Mu bakinnyi bahamagawe ntiharimo Mitima Isaac,Ngendahimana Eric,Kalisa Rashid ba Rayon Sports,Niyonzima Olivier Seif n’abandi.
Mu bahamagawe harimo abadahagaze neza nka Hakizimana Muhadjiri n’abandi batandukanye mu gihe hari amazina akomeye yirengagijwe.
Mu bahamagawe,abakinnyi 7 bakina hanze y’u Rwanda mu gihe Nshimiyimana Yunusu, yahamagawe bwa mbere.
Rutahizamu Byiringiro Lague na Kimenyi Yves bahamagawe nyuma y’igihe bataboneka.
Iyi kipe izakina na Senegal nayo yahamagaye ikipe ya kabiri gusa ntacyo uyu mukino umaze kuko Amavubi yamaze gusezererwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *