skol
fortebet

Abakinnyi b’Amavubi U23 basagariye umusifuzi nyuma yo gusezererwa na Mali U23

Yanditswe: Sunday 30, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka bituma ishaka gusagarira abasifuzi.
Iyi kipe yatsinzwe igitego 1-0 na Mali U23 cyinjijwe na Khalifa Traore ku munota wa 42 w’umukino bituma isezererwa kuko mu Rwanda bari banganyije igitego 1-1.
Abasore b’u Rwanda bagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0, Mali isezerera u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Umukino ukirangira (...)

Umukino ukirangira abakinnyi b’u Rwanda bananiwe kwihangana maze buzura ku musifuzi aho bagaragaje kutishimira uburyo yitwaye muri uyu mukino, abashinzwe umutekano bahise bahagoboka.

Abasore barimo Nyarugabo Moise bagaragaje imyitwarire mibi ku musifuzi kugeza ubwo atabarwa n’abashinzwe umutekano.Aba bamushinjaga kubogamira kuri Mali kugeza ubwo ibatsinze.

Ibi bivuze ko Amavubi yasezerewe na Mali ku giteranyo cy’igitego 2-1 Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 23 kizabera muri Maroc muri 2023.

Mali izahura n’izava hagati ya Sénégal na Burkina Faso.

Ibitekerezo

  • Abo bagize imyitwarire mibi bazafatirwe ibihano bikakaye kuko barasebya u Rwanda.
    Abana b’u Rwanda si kuriya bagomba kwitwara

    Usagarira umusifuzi Ute? Ibyakunaniye iwawe wabibariza ahandi Ute?nubwo rimwe na rimwe bishoboka. Ubwo si ubunyamwuga. Mujye mwirinda icyatuma musebya igihugu cyanyu namwe mutiretse. Gutsinda no gutsindwa bibaho Kandi iri iwabo ishonda umukara. Mwagombye kuba mwarashatse impamba ihagije muri iwanyu. Moise bagucyahe rwose kuko uwo ni umuco mubi. Sport c’est pas la guerre mes amis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa