skol
fortebet

Abakinnyi b’Ubuyapani bakoze agashya nyuma yo gutsinda Ubudage

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’Ubuyapani batunguye benshi mu kibuga no hanze yacyo kuko nyuma yo gutsinda Ubudage ibitego 2-1 mu gikombe cy’isi ,bagiye mu rwambariro barishima barangije barakoropa rusigara rusa neza cyane.
Ubuyapani bwaraye bukoze amateka akomeye batungura Ubudage mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi mu itsinda buyitsinda ibitego 2-1.
Aba bakinnyi batanze urugero rwiza kuko mbere yo gutaha basize bakoze isuku mu rwambariro rwabo rwo kuri stade mpuzamahanga ya Khalifa,hasigara hasa nk’aho (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’Ubuyapani batunguye benshi mu kibuga no hanze yacyo kuko nyuma yo gutsinda Ubudage ibitego 2-1 mu gikombe cy’isi ,bagiye mu rwambariro barishima barangije barakoropa rusigara rusa neza cyane.

Ubuyapani bwaraye bukoze amateka akomeye batungura Ubudage mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi mu itsinda buyitsinda ibitego 2-1.

Aba bakinnyi batanze urugero rwiza kuko mbere yo gutaha basize bakoze isuku mu rwambariro rwabo rwo kuri stade mpuzamahanga ya Khalifa,hasigara hasa nk’aho ntawigeze ahinjira.

Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga hasi muri uru rwambariro hakeye cyane ndetse n’amadirishya asigara afunguye kugira ngo hinjira umwuka mwiza.

Abayapani ntabwo basanzwe kuko n’abafana bakoropye sitade nyuma y’uyu mukino kugira ngo aho bateraniye hasigare hakeye.

Mu buryo bushimishije, abakinyi nabakozi bUbuyapani nabo basize inyandiko yo gushimira abakozi bo muri iki gihugu yanditse mu Kiyapani no mu cyarabu.

Benshi bashimiye iyi kipe uko yitwaye muri ibi byiciro byombi kuko mu kibuga yatunguranye mu mukino wo mu Itsinda E,itsinda Ubudage bwatwaye igikombe cy’isi cya 2014 kandi bwababanje igitego kare.

Ibitekerezo

  • Ikipe y’ubuyapani niyo gushimwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa