skol
fortebet

Abakinnyi ba Angola bemerewe iPhone 15 n’akayabo k’amafaranga kugira ngo batsinde Nigeria

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mbere y’uko kuri uyu wa gatanu hakinwa umukino wa mbere wa 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’ibihugu na Nigeria, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Angola bashyiriweho agahimbazamusyi kari hejuru cyane kugira ngo batsinde.

Sponsored Ad

Ikipe ya Palancas Negras,iheruka gutsinda Namibia ibitego 3-0 mu cyiciro cya 1/16, yasezeranyijwe guhabwa agahimbazamusyi k’amafaranga,telefoni zihenze hanyuma n’ama inite yo guhamagara na Interineti.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Angola,banki yo muri Angola yitwa Banco Angolano de Investimento,yatangaje ko izagororera buri mukinnyi wa Angola ndetse n’abatoza amafaranga angana na miliyoni eshanu y’amafaranga akoreshwa iwabo.

Aguinaldo Jaime, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya UNITEL,sosiyete y’itumanaho muri Angola, na we yatanze iPhone 15, SMS na interineti by’ubuntu mu gihe cy’umwaka kuri buri muntu wese uri mu ikipe ya Angola muri Cote d’Ivoire.

Sosiyete yitwa Sodiam EP yasezeranyije kandi amafaranga angana na 250.000 by’amadolari ku ikipe y’igihugu ndetse n’abatoza ba Angola igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Ku wa gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2024, saa moya z’umugoroba, Super Eagles yo muri Nijeriya izahura na Angola kuri Stade Felix Houphouet-Boigny, Abidjan.

Amakipe yombi azajya muri uyu mukino afite amateka yo kudatsindwa muri iri rushanwa.

Angola iramutse isezereye Nigeria byaba bibaye ubwa mbere igeze muri 1/2 cy’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Ibyo abakinnyi b’Angola bemerewe nibakuramo Nigeria:

•Telefoni ya iPhone 15 kuri buri umwe
• Internet y’ubuntu y’umwaka wose
• Guhamagara umwaka wose ku buntu
•Kohereza ubutumwa(SMS) ku buntu
•kugabana ibihumbi 250$

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa