skol
fortebet

Abakinnyi ba APR FC baribaza impamvu abafana babo bataza kubashyigikira

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba APR FC ntibishimiye ko abafana babo batakiza ku bwinshi by’mwihariko mu mikino ibiri iheruka irimo uwa Etincelles FC n’uwa Etoile de l’Est waraye ubaye.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba APR FC baribaza impamvu aba bafana bataza kandi ikipe iri ku mwanya wa mbere kandi itaratsindwa na rimwe.

Myugariro Niyigena Clement yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abakunzi b’iyi kipe bakwiye kugaruka ku kibuga ku bashyigikira kuko bacitse ku kibuga mu buryo bugaragara.

Ati "Urebye ubwitabire ku kibuga ntabwo abafana barimo kuza, turajya gukina ukabona nta bo, nabasaba ubufasha bakaza ari benshi kudushyigikira, namwe murabibona ko nta bo muri Stade."

Yakomeje avuga nk’abakinnyi batazi icyabaye, ntibazi ikibazo bafite kuko ikipe itsinda ikaba iri no ku mwanya wa mbere, bakabaye baza ari benshi.

Ati "Nanjye nibaza icyo kibazo, ni gute ikipe ari iya mbere ariko abafana ntibaza kuyiba hafi, sinzi ngo birapfira he ariko na bo bashyiremo imbaraga za bo nukuri."

Umuvugizi w’abafana ba APR FC,Emile Karinda yabwiye Fine FM ko abafana ba APR FC bakunda ikipe yabo gusa hari akabazo kajemo ubwo umutoza Thierry Froger yavugaga ko abafana batamuhaye akazi.

Yavuze ko ikipe ijya gukina na Musanze FC,abafana bayiherekeje ndetse bari buzuye ariko impamvu batari kuza ku mikino ya Kigali bidasobanutse.

Benshi mu bafana ba APR FC ntibishimiye umutoza Thierry Froger kuko bagiye basaba ko yabavira mu ikipe kuko batishimira imikinishirize y’abakinnyi afite, bikavamo kugenda kwa Banga Bindjeme.

Hari abandi batagishishikajwe na shampiyona kuko basa n’abayitwaye bitewe n’uko barusha Rayon Sports amanota 10.

Ikibishimangira n’uko ku mukino bahuye na Police FC mu gikombe cy’Intwari baje ari benshi cyane buzura stade.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa