skol
fortebet

Abakinnyi ba Bayern Munich banyoye inzoga biratinda mu birori bya Oktoberfest [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Harry Kane yishimiye gutsinda ibitego bitatu bya mbere mu mukino umwe wa Bundesliga mu buryo budasanzwe ubwo yitabiraga ibirori bikomeye by’i Munich bizwi nka Oktoberfest byabaye kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu kapiteni w’Ubwongereza yatsinze ibitego bitatu muri 7-0 ikipe ye ya Bayern Munich yatsinze Bochum kuwa Gatandatu.

Kane ubu afite ibitego umunani mu mikino itanatu muri iyi kipe ye nshya ndetse abafana ba Bavaria bifuza ko yakomeza kwitwara neza.

Nyuma y’iriya ntsinzi ibyibushye,abakinnyi ba Bayern bahise bajya mu birori bya Oktoberfest aho bagaragaye bafashe ibirahuri binini byuzuye inzoga bari kubinywa.

Abakinnyi ba Bayern bari bambaye imyambarire idasanzwe,bahuriye hamwe bizihiza ibi birori banywa inzoga imbere y’abaturage benshi.

Inkomoko y’ibirori bya Oktoberfest

Ku ya 12 Ukwakira 1810 ni ukuvuga ko hashize imyaka 213 nibwo umwami Ludwing I w’u Budage ariko wari igikomangoma icyo gihe , yashyingiranywe n’igikomangomakazi Therese wa Sax-Hildburghausen.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu kibuga cya Meadow , mu marembo y’umujyi wa München maze abaturage bose b’uyu mujyi batumirwa kubyitabira , aba baraje Koko bitabira ubukwe bw’umwami wabo maze kuva icyo gihe uyu munsi wahise ugirwa ngaruka mwaka mu rwego rwo kubaha iki gikomangoma cyanaje kuba umwami , uyu munsi wahawe izina rya 𝑶𝒌𝒕𝒐𝒃𝒆𝒓𝒇𝒆𝒔𝒕 ariko abadage bo bahitamo kubyoroshya bakawita Wiesn.

Uyu ni umunsi cyangwa ibirori biba buri mwaka bikamara iminsi irenga 10 ya nyuma y’ukwezi kwa 9 aho birangirana n’icyumweru cya mbere cy’ukwezi Kwa 10.

Bisozwa mu ijoro ryo ku cyumweru,kuko birangira mu gicuku.

Ni ibirori bikomeye cyane mu mujyi wa München ndetse no ku isi hose muri rusange hari ibihugu byatangiye kwizihiza ibi birori .

Muri iri joro abantu barahura bagatembera bakarya,bagakora ibikorwa bitandukanye ariko by’umwihariko bakanywa inzoga.

Muri 2014 nibwo hakozwe umuhigo wo kunywa inzoga nyinshi muri ibi birori kuko iryo joro rimwe gusa litiro miliyoni 7.7 z’inzoga zaranyowe zikaba zifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorali y’amerika.

Nubwo ibi birori ubusanzwe bimara iminsi 16 hari igihe bimara iminsi 17 iyo ku cyumweru bizaba ari taliki 2 cyangwa bikaba byanamara iminsi 18.

Mu mwaka wa 1994 ibi birori byahujwe n’umunsi wo kwihuza k’u Budage ,ibi rero byatumye iyo ku cyumweru bihuye na taliki ya 01/10 cyangwa taliki 02/10 bigiza inyuma bigasozwa taliki 03 nk’umunsi w’ubumwe bw’u Budage.

Kuba Bayern Munich, ariyo kipe ikomeye mu Budage ndetse ikaba ibarizwa mu mujyi wa München muri Bavaria , bituma ihura cyane n’ibi birori n’umuco wabyo.

Umunsi wo gusoza ibi birori n’umwe mu minsi ikipe ya Bayern Munich yubaha cyane ndetse iyo ugeze ifite umukino bawizihiriza muri stade maze nyuma y’umukino bakazana ibirahuri binini cyane abakinnyi n’abafana bagasangira inzoga, iyo uyu munsi wahuye n’igihe Bayern Munich idafite umukino bategura ibirori byihariye maze abakinnyi bakambara bidasanzwe ubundi bakajya gukanda amazi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa