skol
fortebet

Abakinnyi ba Brazil bahishuye umutoza ukomeye i Burayi bifuza ko abatoza

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hamaze iminsi amakuru avuga ko abanya Brazil benshi n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabo bifuza ko Umutaliyani watwaye ibikombe byinshi Carlo Ancelotti yaza kubatoza.
Umunyezamu wa Manchester, Ederson yavuze ko bifuza ko Ancelotti yaba umutoza w’igihugu cyabo kubera ibigwi afite mu mupira w’amaguru.
Uyu mutoza yatangiye kuvugwa muri Brazil nyuma y’aho umwenegihugu Tite asezeye kubera umusaruro mubi cyane wo gusezererwa muri 1/4 cy’igikombe cy’isi na Croatia kuri penaliti.
Ederson yavuze ko (...)

Ederson yavuze ko we na bagenzi be bifuza ko Ancelotti yahabwa akazi ko gutoza Brazil akabafasha kwegukana igikombe cy’isi bakumbuye cyane.

Uyu yabitangaje ubwo yari ageze mu ikipe y’igihugu mu mikino mpuzamahanga.Yagize ati "Naganiriye na Casemiro, Vinicius na Militao...hari amahirwe menshi ko Carlo Ancelotti yaba umutoza mushya wa Brazil.

Yakomeje ati "Tuzagerageza gusezerera Real Madrid kugira ngo Carlo Ancelotti aze muri Brazil byihuse.

Reba ibigwi bye [CV].Tuzamenya vuba niba azaza hano cyangwa atazaza.Ndatekereza ko dukeneye umutoza mushya vuba.."

Brazil irakina na Morocco muri iyi weekend mu mukino wa gicuti, itozwa numutoza wa U20, Ramon Menezes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa