skol
fortebet

Abakinnyi ba Colombia baraye bahushije penaliti ku mukino wabahuje n’Ubwongereza bari mu mazi abira

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi 2 Mateus Uribe na Carlos Bacca baraye bahushije penaliti za Colombia ubwo bahuraga n’Ubwongereza mu ijoro ryakeye bigatuma iki gihugu gisezererwa,bandikiwe ubutumwa n’abafana babo barubiye,bababwira ko badkwiye kugera muri Colombia.

Sponsored Ad

Aba bafana bandikiye ubutumwa aba bakinnyi bababwira ko icyiza ari uko bakwigumira mu Burusiya cyangwa bakiyahura kuko bazahura n’uruva gusenya nibagera muri Colombia,hasanzwe haba abafana bagira ubugome buhambaye.

Uribe yabwiwe ko azicwa nagera muri Colombia

Ibi bibaye nyuma y’aho ku munsi w’ejo hibukwaga urupfu rw’umukinnyi witwa Andres Escobar,wishwe n’abafana arashwe kubera ko yitsinze igitego mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1994.

Uribe yateye penaliti ikubita igiti cy’izamu uvamo mu gihe Bacca we ariwe wibasiriwe cyane muri ubu butumwa kuko we yateye penaliti mbi cyane yakuwemo n’umunyezamu Jordan Pickford,bituma Ubwongereza bukuraho inyatsi zo gutsindirwa kuri penaliti mu gkombe cy’isi ndetse buger muri ¼ nyuma y’aho bubiheruka mu mwaka wa 2006.

Ubwongereza bwaraye butsinze Colombia kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yarangije iminota 120 anganya igitego 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa