skol
fortebet

Abakinnyi ba Guinea batinye amagambo ya Col. Doumbouya banga gutaha iwabo

Yanditswe: Saturday 29, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Benshi mu bakinnyi bahamagawe muri Guinea (Syli National) mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu,ntibigeze bakora urugendo rusubira iwabo, nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy’igikombe cya Afurika ((CAN Cameroon 2022) na Gambiya ibatsinze igitego 1-0.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Guinea bibitangaza, ngo abakinnyi bane gusa, bose bakina imbere mu gihugu, nibo bonyine basubiye i Conakry.
Abakinnyi basubiye muri Guinea ni abakinira Horoya barimo: Morlaye Sylla, Fodé Camara, Moussa Camara, ndetse na (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bakinnyi bahamagawe muri Guinea (Syli National) mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu,ntibigeze bakora urugendo rusubira iwabo, nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy’igikombe cya Afurika ((CAN Cameroon 2022) na Gambiya ibatsinze igitego 1-0.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Guinea bibitangaza, ngo abakinnyi bane gusa, bose bakina imbere mu gihugu, nibo bonyine basubiye i Conakry.

Abakinnyi basubiye muri Guinea ni abakinira Horoya barimo: Morlaye Sylla, Fodé Camara, Moussa Camara, ndetse na Gaoussou Siby ukinira Wakriya.

Perezida mushya w’inzibacyuho muri Gineya, Colonel Mamady Doumbouya, ntabwo yashimye uku kutubaha kw’abakinnyi bakina i Burayi kandi yateye ubwoba ko azakora impinduka muri "Syli National".

Ati: “Inama Njyanama yamenyeshejwe kugaruka kwa Sily National muri iki gitondo.

Perezida w’inzibacyuho yababajwe nuko abagize ikipe ya Guinea bagarutse mu gihugu bari kumwe n’abakinnyi batatu gusa.

Yategetse Minisitiri wa Siporo gutekereza ku myubakire myiza ya siporo cyane cyane umupira w’amaguru hamwe no gushaka, gushyigikira no gutoza abakiri bato bafite impano mu gihugu cyose."

Ibi bikaba byavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma ya Guinea, Ousmane Gaoual Diallo.

Kuwa Mbere tariki 27 Ukuboza 2022,Perezida w’inzibacyuho wa Guinea,Colonel Mamadi Doumbouya,yari yihanije ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Syli national, ko nidatwara iki gikombe cya Afurika cy’ibihugu, igomba gusubiza amafaranga yose azayitangwaho.

Ni ubutumwa yahaye abakinnyi uwo munsi ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza mu mwiherero i Kigali.

Colonel Doumbouya yari yabwiye abakinnyi ko bagomba kujya muri Cameroon nk’abasirikare bagiye ku rugamba rwo kurwanira ishema n’ubusugire bw’igihugu nk’uko ibinyamakuru byo muri Guinea byabyanditse.

Adaciye ku ruhande yagize ati “Muzane Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cyangwa se musubize amafaranga yabatanzweho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa