skol
fortebet

Byarangiye Kiyovu Sports ihembye abakinnyi bahita bitegura umukino wa APR FC [Yavuguruwe]

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Kiyovu Sports baraye bahawe umushahara w’ukwezi kumwe basabaga ubuyobozi bw’ikipe, kuri ubu bari hamwe aho bari kwitegura umukino baza guhuramo na APR FC kuri uyu wa gatandatu.

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bari bakoze imyitozo yo kwitegura umukino wa Shampiyona ubahuza n’ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo,tariki ya 01 Ukuboza,ariko bateguza ubuyobozi ko batazawukina nibadahembwa ukwezi kumwe muri 3 iyi kipe ibafitiye.

Abakinnyi ba Kiyovu SC ntiborohewe nyuma yo kugenda kwa Mvukiyehe Juvenal wari waraciye ikibazo cyo kubura umushahara mu ikipe.

Iyi kipe niyo yakira uyu mukino w’umunsi wa 12 ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Péle Stadium.

Gahunda y’umunsi wa 12

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

Rayon Sports vs Bugesera FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

Musanze FC vs Gorilla FC
Police FC marines FC
Kiyovu Sports vs APR FC
Sunrise FC vs Gasogi United
Etoile del’Est vs Amagaju

Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

AS Kiali vs Mukura VS
Muhazi United vs Etincelles FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa