skol
fortebet

Abakinnyi ba San Marino bumvikanye bavuga ko bagiye kuvuna bikomeye Hojlund

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United,Rasmus Hojlund yatangaje ko abakinnyi ba San Marino bagerageje "guhagarika umwuga we" ubwo bamukiniraga nabi cyane ku bushake mu mukino wo gushaka itike yo gukina Euro 2024.

Sponsored Ad

Uyu utahizamuyatsinze igitego cya mbere cya Danemark ubwo yatsindaga San Marino ibitego 2-1. Icyakora, abakinnyi ba San Marino bakoresheje amayeri mabi kugira ngo bamutesea umutwe aho baniyemeje kumuvuna ku bushake.

Uwabigerageje neza ni Roberto Di Maio ku munota wa 88 ubwo yaturukaga Hojlund inyuma amukandagira nabi atagamije gukina umupira.

Ibi byatumye uyu rutahizamu ashimangira ko abakinnyi ba San Marino bari mu butumwa bwo kurangiza umwuga we.

Hojlund yacecekesheje abafana nyuma yo gutsinda igitego,byababaje abakinnyi ba San Marino barimo Alessandro Tosi na Filippo Fabri,bashimangiye ko iyo myifatire idakwiriye.

Kapiteni wa Denmark, Simon Kjaer, yatangaje ko yumvise abakinnyi ba San Marino babwirana ngo "tuvune amavi ya Hojlund".

Uyu kapiteni yavuze ko ubu bugome bw’aba bakinnyi yabubwiye umusifuzi.

Uyu rutahizamu w’imyaka 20 nawe yagize ati "Ndumva barashakaga kunyibasira, nkuko mwabibonye ku musozo w’umukino.

Nzi Igitaliyani kandi numvise bavuga ko bafite igitekerezo cyo kumvuna.

Ushobora kubona ku mashusho ko aricyo gitekerezo cyonyine bari bafite."

Ubu Hojlund ashyize ibitekerezo ku mukino ikipe ye ya Manchester United izakina na Sheffield United,Kuri uyu wa gatandatu, muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa