skol
fortebet

Abakinnyi ba Senegal bahishuye impamvu ikomeye bifuza gutwara igikombe cya AFCON2021

Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sadio Mané na Edouard Mendy bavuze ko Senegal yiyemeje kugabanya igitutu kiri ku mutoza Aliou Mané batwara igikombe cya Africa ku cyumweru.
Senegal, yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2019, yari mu makipe ahabwa amahirwe na mbere y’iri rushanwa, ariko intangiriro yarabagoye muri Cameroun.
Intare za Teranga zatangiye zitsinda bigoye Zimbabwe zikurikizaho kunganya na Guinea na Malawi mu itsinda B, bituma habaho kunenga cyane Cisse mu itangazamakuru.
Ariko ukwitwara neza kwa rutahizamu wa (...)

Sponsored Ad

Sadio Mané na Edouard Mendy bavuze ko Senegal yiyemeje kugabanya igitutu kiri ku mutoza Aliou Mané batwara igikombe cya Africa ku cyumweru.

Senegal, yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2019, yari mu makipe ahabwa amahirwe na mbere y’iri rushanwa, ariko intangiriro yarabagoye muri Cameroun.

Intare za Teranga zatangiye zitsinda bigoye Zimbabwe zikurikizaho kunganya na Guinea na Malawi mu itsinda B, bituma habaho kunenga cyane Cisse mu itangazamakuru.

Ariko ukwitwara neza kwa rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane kwafashije gutsinda Cape Verde, Equatorial Guinea na Burkina Faso kugira ngo bagere ku mukino wa nyuma.

Mané yabwiye BBC Sport Africa ati: "Ntekereza ko uyu mugabo [Aliou Cisse) akwiye byose kuko ari we mutoza unengwa cyane nabonye mu buzima bwanjye, ariko ntajya acika intege.

"Ariyizera, akanizera ikipe afite. Hanze baramunenga, ariko hano ari gukora akazi ke.

"By’umwihariko, turashaka gutwara iki gikombe ku bwe n’igihugu cyacu kuko aragikwiye nyuma y’ibyo yaciyemo byose nk’umukinnyi wa Senegal n’ubu nk’umutoza."

Mané yongeraho ati: "Bizaba ari igihembo gikomeye ku bintu byose yahaye igihugu cye."

Cissé yahamagawe gukinira Senegal inshuro 35 akiri umukinnyi ndetse yari kizigenza w’ikipe yakinnye igikombe cy’isi cya 2002 ubwo batsindaga Ubufaransa mu mukino wa mbere bakanagera muri 1/4.

Senegal izahura na Misiri ku cyumweru saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali na Bujumbura, nyuma y’uko Misiri itsinze Cameroun kuri za penaliti mu mukino wo kuwa kane nijoro.

Uyu uzaba ari umukino hagati y’ibihangange bya Africa bikinira Liverpool, rutahizamu Mohamed Salah na Sadio Mané, kuri stade Olembe i Yaounde.

Intare za Teranga ’hafi’ y’igikombe cy’amateka

Senegal iri gushakisha igikombe cya mbere cya Africa, nyuma yo gutsindirwa ku mikino ya nyuma kabiri.

Cissé w’imyaka 45, yatsindiwe kuri iyo mikino yombi, rimwe nk’umukinnyi ubundi nk’umutoza - ahusha penaliti ya nyuma ubwo batsindwaga na Cameroun kuri finale ya 2002.

Mu 2015, yasimbuye umufaransa Alain Giresse ku gutoza Intare za Teranga maze mu gikombe cya Africa cya mbere nk’umutoza mu 2017 aviramo muri 1/4 atsinzwe na Cameroun yaje no kugitwara.

Nyuma yo kwizeza byinshi mu gikombe cy’isi cya 2018, Senegal yananiwe kurenga amatsinda n’umwaka wakurikiyeho itsindirwa kuri finale y’igikombe cya Africa.

Nubwo bwose muri icyo gikombe yariyo kipe ya mbere muri Africa ku rutonde rwa FIFA - yari iya 20 ku isi.

Mané w’imyaka 29 yizeye ko azaca umugozi uhambiriye iyi kipe maze agahesha igihugu cye igikombe cya mbere cya Africa.

Ariko ikipe bazahura ni igihangange, Misiri niyo imaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi mu mateka, zirindwi. Nubwo buri mukino uba wihariye ibya finale ibizi kurusha Senegal

Mane we ati: "Abakinnyi bose barabizi ko ubu turi hafi cyane yacyo.

"Ariko kuba hafi cyane yacyo ntacyo bivuze, n’ubundi tugomba gukora cyane ngo dutsinde kuko twageze kuri finale mu myaka ishize ariko ubu tugomba gukora byose ngo kitaducika. Tugomba kugitwara."

’Indi ntambwe y’ingenzi’ kuri Senegal

Mendy, umunyezamu wa Chelsea, ntiyakinnye imikino ibiri ya mbere muri Cameroun kubera coronavirus ariko ubu yagarutse kandi yatsinzwe ibitego bibiri mu mikino ine aheruka gukina.

Uyu w’imyaka 29 yari muto cyane byo kuba yakwibuka agahinda k’umutoza Cissé mu 2002, ariko uyu muzamu mwiza wa FIFA wa 2021 yibuka agahinda bagize mu myaka itatu ishize mu Misiri.

Yabwiye BBC ati: "Aha twarahageze mbere, ariko umutoza wacu afite ibisabwa ngo tugere ku ntsinzi.

"Ikigira Senegal ikipe yihariye iyo ayitoza ni ubumwe n’umuhate w’ikipe.

"Umutoza ni umunyaSenegal nkatwe. Iyo avuga aba azi ibyo avuga kandi iyo ni inyungu cyane kuri twe.

"Dufite indi ntambwe y’ingenzi yo gutera kandi twizeye kuyitera ku bwa Senegal, ku bw’umutoza no ku bwacu."

Umukino wa nyuma uzaba ari uwa mbere muri itatu Misiri izakina na Senegal mu mezi abiri ari imbere kuko zigomba no guhura kabiri mu itsinda zihuriyemo ryo gushaka ticket y’igikombe cy’isi muri Qatar.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa