skol
fortebet

Abakinnyi babiri ba Arsenal bari bagiye kurwana nyuma y’umukino

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ba myugariro ba Arsenal,Ben White na Oleksandr Zinchenko bagaragaye bashyamirana ndetse bari hafi yo kurwana nyuma yo kutumvikana ku byavuye mu mukino.

Sponsored Ad

Aba bombi bari mu bwugarizi ubwo Arsenal yatsindaga ibitego 2-1 Nottingham Forest mu mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Ariko nubwo batsinze, byagaragaye ko habaye amakimbirane hagati umukino urangiye.

Byavuzwe ko aba bombi bashwanye kubera igitego binjijwe mu minota ya nyuma y’umukino na Taiwo Awoniyi ku munota wa 89.

Zinchenko yaruhijwe ntiyasimbutse cyane ngo ahangane mu kirere byatumye rutahizamu wa Forest, Awoniyi ahindukiza Gabriel atsinda igitego David Raya.

Arsenal yaje kwihagararaho mu minota isaga 6 y’inyongera ibona amanota atatu y’ingenzi.

Ariko White na Zinchenko batandukanyijwe na bagenzi babo ubwo umujinya wabo wari uzamutse bagiye gukozanyaho

Umutoza Mikel Arteta byabaye ngombwa ko yinjira mu kibuga byihuse maze agira inama uyu mukinnyi w’ibumoso ukomoka muri Ukraine kubera imyitwarire ye.

Arteta amwenyura yabwiye TNT Sports ati: "Biriya n’uguterana imparaga kandi ntibishimye kwinjizwa igitego.

Ngomba kubibashishikariza no kubishygikira mu buryo bwiza kandi bwiyubashye.

Rimwe na rimwe nyuma y’umukino,haba hari amarangamutima n’umujinya ariko nkunda ko abakinnyi baterana inkunga kandi bagasabana kuba indashyikirwa.

Uyu munsi twatsinzwe igitego kitari ku rwego dushaka."

Ikipe ya Arsenal irushwa amanota abiri na Liverpool iyoboye shampiyona,yatsinze ibitego 2-1, byatsinzwe na Gabriel Jesus na Bukayo Saka - ariko Liverpool ifite umukino itarakina.


Ben White na Oleksandr Zinchenko basanzwe ari inshuti ariko bari barwanye bapfuye igitego binjijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa