Buri tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka,abafite imyizerere ya gikirisitu ku isi yose bizihiza Noheli umunsi bivugwa ko ariwo Yesu yavutseho ariko benshi bawukoresha mu rwego rwo kwishimisha no guhura n’inshuti n’imiryango.
Abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo,Lionel Messi,Luis Suarez n’abandi bizihije uyu munsi bashyira hanze amafoto meza bari kumwe n’imiryango yabo.
Cristiano Ronaldo ari mu biruhuko n’umuryango we nyuma y’aho ikipe ye ya Juventus inyagiriwe na Fiorentina ibitego 3-0 gusa afite umwanya wo kwidagadura kuko we na bagenzi be bo muri Serie A bazagaruka mu kazi kuwa 03 Mutarama 2021.
Nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umuryango we,yahise yandikaho ati “Tubifurije Noheli nziza yuzuye urukundo, ibyishimo n’ubuzima bwiza.”
Ronaldo w’imyaka 35 yari kumwe n’umukunzi we Georgina n’abana be 4 Cristiano Junior, impanga ze Eva na Mateo n’undi mukobwa we witwa Alana.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN