skol
fortebet

Abakinnyi bakubise umusifuzi bimuviramo gusohoka mu kibuga arandaswe

Yanditswe: Friday 03, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umusifuzi wa kane mu mukino wahuzaga ikipe ya AS Muhanga na La Jeunesse FC yo ku Mumena, yakubiswe n’abakinnyi akurwa mu kibuga arandaswe.
Izi mvururu zabereye mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu itsinda rya Kabiri (B).
Amakuru avuga ko ubwo As Muhanga yari yakiriye La Jeunesse FC mu mukino warangiye itsinze igitego 1-0,abakinnyi b’iyi kipe yo ku Mumena banze kwakira ibyavuye mu mukino bashaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.
Uyu musifuzi wo ku ruhande (...)

Uyu musifuzi wo ku ruhande yatangiye gusatirwa n’abakinnyi ba La Jeunesse ubwo umukino wari urangiye, umusifuzi wa kane bivugwa ko yitwa Ruhumuriza Pacifique aza yirukanka ashaka kumukiza, bituma abakinnyi ba La Jeunesse bamukandagira yicara hasi ananirwa guhaguruka.

Nshimiye Saidi watsinze igitego bakacyanga,yeretswe ikarita itukura muri izi mvururu zabaye umukino ukirangira.

Uyu mukinnyi ngo ntabwo yiyumvishaga impamvu igitego cye cyanzwe nyamara cyazaga cyishyura icyo AS Muhanga yari yabatsinze,niko kuzabiranywa n’uburakari ateza imvururu umukino urangiye.

Nyuma y’izi mvururu,abantu 8 barimo bamwe mu bakinnyi ba La Jeunesse bahise bajyanwa kuri RIB ya Muhanga, ndetse hari abakinnyi babiri barayemo, mu gihe hari abakinnyi bari mu gikorwa cyo kurwana baje gutorokera ku kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa