skol
fortebet

Abakinnyi bamaze kumenyekana bazize Jenoside bakinaga mu makipe yari mu cyiciro cya mbere mu gihe cya Jenoside

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi,abakunzi ba ruhago nabo bakomeje kuzirikana abari abakinnyi babo bitangaga uko bikwiriye kugira ngo amakipe yabo atere imbere ariko bicwa bazira uko bavutse.
Amakuru yakusanyijwe muri 2011 n’Ihuriro ry’abanyamakuru b’imikino bigenga (RISPN)yagaragaje amazina ya bamwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana bishwe bari mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru.
Muri Kiyovu Sport ni: Kagabo Innocent, Murenzi Innocent (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi,abakunzi ba ruhago nabo bakomeje kuzirikana abari abakinnyi babo bitangaga uko bikwiriye kugira ngo amakipe yabo atere imbere ariko bicwa bazira uko bavutse.

Amakuru yakusanyijwe muri 2011 n’Ihuriro ry’abanyamakuru b’imikino bigenga (RISPN)yagaragaje amazina ya bamwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana bishwe bari mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru.

Muri Kiyovu Sport ni: Kagabo Innocent, Murenzi Innocent Alias Gukuni, Rudasingwa Martin, Rusha, Kanyadekwe Norbert bitaga Pirote.

Mu ikipe ya Rayon Sports: Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu, Kayiranga Eugène, Munyabitare Bernard, Ntirugiribambe Samuel, Mutaganda Fidèle, Rulinda, Enoki, Mujejende Benoit, Janvier, (Agronome), Kabalisa Palatin, Munyurangabo Longin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Rutabingwa, Misili, Kayombya Charles, Mugemana Kibambasi, Kassim, Abbas ndetse na Sabiti Ntacyabukura.

Mu ikipe ya Panthère Noire hari Rugumire; mu ikipe ya Etincelles FC: Rudasingwa Jean Marie Vianney bitaga Semukanya, Semutaga Faustin.

Mu ikipe ya Mukungwa hari :Basebya, mu ikipe ya Gishamvu: Mukimbiri François, Gahigira Romuald, Ruberizesa Pascal, Senyange Justin , Kayisire Clément, Nkundiye Etienne, Sindikubwabo Bernard, Ngarambe Faustin, Ngango Félicien, Ntagorama, Semana Paul Kanoba, Kanamugire, Karenzi Pierre Claver n’abandi.

Mu ikipe ya Mukura Victory Sport: Modeste, Ndakaza Joseph, Karungire Jean Baptiste, Ngango Felicien, Rutegaziga Martin, Kayihura Camille, Rudasingwa Justin Alias Gaturira wari umuvandimwe wa Rutegazihiga na Tigana, Rutagengwa Théophile, Musisi, Paul, Alphonse,Festo.

Hari kandi abishwe, ariko barahagaritse gukina nka: Rugema, Karongera na Géant Emmanuel na Sitaki Charles wari umutoza.

Mu ikipe ya Terminus: Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin.

Muri Kilo Volte: Kagabo, abafana: Kiyovu, Gashagaza Gaspard, Higiro Innocent, Eugène Mukimbiri, Dominika, Tojo, muri Mukura VS: Gakuba Paul, Kamugunga Evariste, Kayitakire Athanase, Kaberanya Laurent, Masabo, Nsonera Pierre.

UMURYANGO ntiwakwirengagiza ababyeyi, abavandimwe, inshuti z’ aba bakinnyi nabo bagiye bicwa urw’ agashinyaguro bazira uko bavutse. Ntawakwirengagiza kandi abakunzi ndetse n’ abayobozi b’ iyi kipe bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa