skol
fortebet

Abakinnyi batatu b’Ububiligi bari bagiye kurwana nyuma yo gutsindwa na Maroc

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi batatu bakomeye b’Ububiligi bari kurebana ay’ingwe nyuma y’aho bashatse kurwanira mu rwambariro nyuma y’umukino batsinzwemo na Maroc ibitego 2-0.
Amakuru avuga ko abakinnyi bakomeye barimo Kevin de Bruyne, Jan Vertonghen, na kapiteni Eden Hazard bashwanye cyane hafi yo kurwana nyuma yo gutsindwa mu mukino w’igikombe cy’isi baheruka gukina na Maroc
Ku cyumweru, ikipe ya Maroc yatsinze Ububiligi ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda bitera umwuka mubi mu bakinnyi aho bariya (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi batatu bakomeye b’Ububiligi bari kurebana ay’ingwe nyuma y’aho bashatse kurwanira mu rwambariro nyuma y’umukino batsinzwemo na Maroc ibitego 2-0.

Amakuru avuga ko abakinnyi bakomeye barimo Kevin de Bruyne, Jan Vertonghen, na kapiteni Eden Hazard bashwanye cyane hafi yo kurwana nyuma yo gutsindwa mu mukino w’igikombe cy’isi baheruka gukina na Maroc

Ku cyumweru, ikipe ya Maroc yatsinze Ububiligi ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda bitera umwuka mubi mu bakinnyi aho bariya batatu bashwanye bikagera ubwo bashaka kurwana.

Aya makimbirane yiyongereye nyuma y’aho umukinnyi wa Man City,De Bruyne yabwiye abanyamakuru mbere yumukino ko Ububiligi bufite abakinnyi bashaje bityo budashobora gutwara igikombe cyisi.

Ayo magambo yababaje bariya bakinnyi babiri bituma nyuma yo gutsindwa na Maroc bibasira de Bruyne hafi yo kumukubita gusa Romelu Lukaku yabahe hafi aratabara nkuko byatangajwe na RFL Sport.

Ikiragano cya zahabu cy’Ububiligi kirasa naho kiri kurangira kuko iyi kipe yaje muri Qatar iri mu zitinyitse ariko urwego yagaragaje mu mikino 2 ishize ruri hasi cyane.

Uyu mwiryane ushobora gutuma iyi kipe isezererwa itarenze umutaru kuko ifite umukino wa nyuma na Croatia isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Ububiligi bwabaye ubwa gatatu mu gikombe cy’isi cya 2018,buzahura na Croatia yageze ku mukino wa nyuma icyo gihe bose bashaka intsinzi.

Vertonghen w’imyaka 35 yagaragaje ko atishimiye amagambo ya de Bruyne wibasiye abakinnyi bakuze mu Bubiligi aho yamusubije ko nawe ntacyo yakoze mu busatirizi.

Ati "Birasa nkaho twasatiriye nabi kuko turashaje cyane.Dufite abakinnyi beza imbere ariko Maroc yaturuhije.Ibi biteye umujinya."

Itangazamakuru ry’Ububiligi ryibasiye De Bruyne kuko yagaragaye adafatanye urunana na bagenzi be mbere y’umukino wa Maroc,bari kuganira mbere y’umukino.



Eden Hazard na Jan Vertonghen bari bagiye gukubita De Bruyne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa