skol
fortebet

Abakunzi ba Rayon Sports bibasiye Umujyi wa Kigali kubera uwo bashaka ko abacururiza amatike

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports bamereye nabi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri kubategeka gukorana na Urid Technologies mu kwishyuza umukino wayo na Al Hilal Benghazi kandi iyi kompanyi ishinjwa kunyereza amafaranga yinjiye ku kibuga.

Sponsored Ad

Hashize iminsi hagaragara igisa n’impaka hagati ya Rayon Sports n’ikompanyi igurisha amatike yo kwinjira ku bibuga hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga ya Urid Tech.

Iyi Kompanyi ivuga ko ifitanye amasezerano n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ku bijyanye no kugurisha amatike yo kwinjira ku mikino ya shampiyona n’andi marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Umujyi wa Kigali ufite Kigali Pelé Stadium mu nshingano zayo, wandikiye Ferwafa uyibutsa ingengabihe ya tariki 28-29 Nzeri y’imyitozo izahabera ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi SC ndetse n’umukino uzahabera tariki ya 30 Nzeri 2023 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri iyi baruwa Umujyi wandikiye iri shyirahamwe kandi, wibukije ko ugomba gufata 6.5% by’ibyavuye kuri Stade ndetse ko hagomba kwifashishwa kompanyi ya Urid Tech isanzwe yifashishwa mu kugurisha amatike mu buryo bw’Ikoranabuhanga, cyane ko ari na yo ifitanye amasezerano na Ferwafa.

Ibi byabaye nyuma y’aho Rayon Sports ifashe umwanzuro wo kwigurishiriza aya matike binyuze ku kanyenyeri kayo *702# cyane ko uyu mukino wayo na Al Hilal Benghazi udategurwa na FERWAFA.

Ibi byateye urujijo muri benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ariko iyi kipe yakomeje gushishikariza abafana bayo kutumva ibi bagakomeza kugura amatike ku bwinshi.

Nyuma yo kubona itangazo ry’Umujyi wa Kigali,abakunzi ba Rayon Sports bifatiye ku gahanga ubuyobozi bwawo barabutuka karahava.

Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye abakunzi b’iyi kipe bose guhaguruka bagashyigikira Komite Nyobozi ya bo kugira ngo bafatanye kurwanya abo yise ibisambo bashaka kuyiriraho.

Yagize ati “Aba-Rayon ni uguhaguruka tugashyigikira committee yacu kurwanya ibi bisambo byamunze amakipe yacu. Urabona ukuntu bihururana iminzani kandi ikipe yaririye yarimaze ?????”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Nkurunziza,abakunzi b’iyi kipe bakomeje kwamagana abashaka kuyitegeka gukorana na Urid Tech kandi yo isanzwe yifitiye uburyo bwo kwishyuza amatike biciye ku kanyenyeri ka yo.

Mu butumwa tutashyira hanze kubera amagambo akomeye arimo,aba bafana batutse bikomeye abayobozi b’Umujyi wa Kigali bavuga ko aribo basubiza inyuma umupira w’amaguru kandi ntacyo bashoramo.

Mu buhamya butangwa n’abinjira kuri stade,bashinja Urid ubujura bwo kwiba amatike kuko kuri stade hari ubwo bamwe mu bafana bahabwa nimero yo koherezaho amafaranga bakinjira bitabasabye kugura amatike.

Uretse Rayon Sports,andi makipe akoresha Kigali Pele Stadium ngo ntibishimira amafaranga bahabwa n’iyi kompanyi ya Urid Tech.kuko ngo hari ubwo stade iba yuzuye ariko ikipe ikishyurwa urusenda nyuma y’umukino.

Mu bivugwa nuko ngo igihe Rayon Sports yiyishyuriza umwe mu mikino ya gicuti yagize mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino,yinjije amafaranga menshi kurusha ayo yahabwaga niyi kompanyi ku mukino wa shampiyona ukomeye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa