skol
fortebet

Abafana ba PSG udushya mu myigaragabyo yo kwirukana Messi mu ikipe

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yasohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’abafana yise ko bigayitse, aho bibasiye bamwe mu bakinnyi babasaba kubavira mu Ikipe.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, abafana ba Paris Germain babyukiye ku Cyicaro gikuru cyayo mu myigaragambyo igamije kwamagana imyitwarire ya Lionel Messi, wahanwe nyuma yo kugirira uruzinduko muri Arabie Saudite nta ruhushya.

Nyuma y’uko ibihano byahawe Messi bigiye hanze, Ishyirahamwe ry’abafana ba PSG ryasohoye itangazo rihamagarira imyigaragambyo ku kibuga cy’imyitozo cy’Ikipe, mu kwamagana imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi babo ndetse n’ubuyobozi bufata ibyemezo bidafite aho biganisha Ikipe.

Amagana y’abafana bagaragaye hanze y’icyicaro gikuru cy’Ikipe bitwaje indangururamajwi, ibyapa, n’imiriro mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa bw’uko batishimiye imyitwarire y’Ikipe n’Ubuyobozi.

Nubwo mu bibasiwe harimo Messi, ntiyakoze imyitozo y’ejo kuko yatangiye ibihano by’ibyumweru bibiri, atitoza, adakina ndetse atanahembwa.


PSG yamaganye abafana bayo bigaragambije basaba abarimo Messi kubavira mu Ikipe
Mu minsi yashize byagiye bivugwa cyane ko uyu mukinnyi ashobora kujya gukina muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hilal ikamuha amafaranga akubye 2 aya Cristiano Ronaldo, ariko nubwo ku munsi w’ejo yerekeje muri iki gihugu ntabwo ari cyo cyari kimujyane.

Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Lionel Messi yari agiye muri Saudi Arabia kubera ko yamamaza ubukerarugendo bwo muri iki gihugu.

Yasinyanye amasezerano na "Visit Saudi Arabia", ikigo gifite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo muri Saudi Arabia.

Ku cyumweru nijoro Lionel Messi yashyize ubutumwa kuri Instagram ye bwamamariza ubukerarugendo bwo muri Saudi Arabia. Yanditseho ati "Ninde wari waratekereje ko muri Saudi Arabia hari ibimera byinshi? Nkunda gusura ahantu ntari niteze igihe cyose mbishoboye".

Paris Saint-Germain yafatiye ibihano Lionel Messi byo kumuhagarika ibyumweru 2 ndetse bakamuca n’amafaranga, gusa ntabwo iyi kipe irabitangaza mu buryo bweruye.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukinnyi ari mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe bitewe n’uko amasezerano ye agiye kurangira kandi bikaba bivugwa ko atazayongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa